Mu minsi iri imbere itari myinshi, mu karere ka Rubavu hitezwe kwakira igiterane gikomeye cyitwa Bethlehem Evangelical Week kizamara icyumweru, ndetse byatumye Ubuyobozi bukuru bw’itorero ADEPR mu Rwanda nabwo buzerekeza I Rubavu kwifatanya na Korali Bethlehem Yateguye iki gikorwa gikomeye, ku rwego rw’igihugu.
Iki giterane cyatumiwemo amakorali afite izina rikomeye arimo Korali Iriba izaturuka mu karere ka Huye, ikaba imwe muri Korali zikomeye ndetse zikunzwe cyane. Aha Kandi harimo amakorali nka Alliance, Impuhwe, Rehoboth, la Source n’izindi
Igitangaje muri iki giterane n’uko ubuyobozi bukuru bw’itorero ADEPR mu Rwanda buzaba buri I Rubavu. Nkubu Umushumba mukuru wa ADEPR mu Rwanda Rev NDAYIZEYE Isaie Ari mu bazitabira igiterane ndetse akanagabura ibyo kurya by’ubugingo. Nanone muri Komite nyobozi ya ADEPR, Umushumba wungirije ushinzwe Ivugabutumwa, Pastor RUDASINGWA J Claude azaba ahari Kandi nawe azaba Ari mu bagabura ijambo ry’Imana. Ibi bigahita bigaragaza imbaraga iki giterane gifite ku itorero rya ADEPR mu Rwanda, by’umwihariko no muri ADEPR Gisenyi.
Iki giterane kirimo abandi ba Pastor bakunzwe cyane hashingiwe ku buryo bagabura ijambo ry’Imana, barimo Pastor HABYARIMANA Desire ndetse na Pastor UWAMBAJE Emmanuel, nabo bazagira uruhare muri iki giterane cyimuye ibiro by’itorero ADEPR mu Rwanda.
Bethlehem Evangelical Week ni igiterane ngaruka mwaka gitegurwa na Korali Bethlehem ibarizwa muri ADEPR Gisenyi. Hakorerwamo Ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, gusura igororero n’ibindi byinshi, usibye ko uyu mwaka ho harimo umwihariko wo kuzubakira inzu umukirisito, akazayimurikirwa yuzuye.
Iki giterane giteganyijwe gutangira taliki 16 kigasozwa taliki 22 Ukuboza 2024