Font ResizerAa
SionSion
  • Ahabanza
  • Abahanzi n’amakorari
  • Amadini
  • Amakuru
  • Sion Communications
  • Ibitaramo n’ibiterane
  • Ministries
  • Iterambere
Search
  • Ahabanza
  • Abahanzi n’amakorari
  • Amadini
  • Amakuru
  • Sion Communications
  • Ibitaramo n’ibiterane
  • Ministries
  • Iterambere
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Job @FoxizMagazine
  • Privacy Policy
  • Advertise
  • Subscribe
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AmakuruUbusesenguzi

ADEPR: Hari abahisemo kudashyira 1/10 cyabo mu GISEKE, ahubwo bakagishyira aba Pasiteri bahagaritswe!

ykkc0
Last updated: November 28, 2024 11:29 am
By ykkc0 3 Min Read
Share
SHARE

Hashize iminsi hirya no hino mu nsengero za ADEPR habayeho amavugurura ataravuzweho rumwe bitewe nuko abashumba b’amatorero bagiye bahagarikwa ariko ntihatangwe ubusobanuro bwemeza abanyetorero impamvu ya nyayo bavanywe mu mirimo. 

Havuzwe byinshi, ariko ntibyagira icyo bihindura ku cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa ADEPR ngo bube bwabasubiza mu mirimo. Ibi byarakaje benshi mu bayoboke b’iri Torero, basaba ubusobanuro ariko biba iby’ubusa. Icyakurikiye iri hagarikwa, nticyatinze kwigaragaza ku buryo imiryango y’abashumba bayoboraga amatorero bakuwe mu mazu bishyurirwaga, bamburwa amamodoka n’ibindi.

Kuva ubwo, ubukene bwatangiye kunuuma mu ngo zabo, inzara ivuza ubuhuha, kwirukanwa kw’abana mu mashuli n’ibindi….. Kubabona bamaze kwandagara kandi abakiristo bari basanzwe babubaha nk’abanshumba bababwirije ubutumwa bwiza ndetse bakabarera mu buryo bw’umwuka, byatumye benshi muri bo bafata ibyemezo bikomeye ku kigendanye no gutura.

Ikinyamakuru ISANGE.rw cyatohoje amakuru yuko hari benshi mu bakiristo batagikozwa gutura 1/10 gisanzwe gishyirwa mu giseke cyangwa se cyajyanwaga mu biro by’umukuru w’Itorero kikandikwa mu bitabo byabugenewe. Aba bakristo babwiye ISANGE ko aho kugira ngo batange kimwe mu icumi kijya mu mifuka y’abayobozi bizamuriye imishahara maze bagahagarika abakuru b’amatorero, bahisemo kujya bakijyanira ba bandi bahagaritswe nta mpamvu.

Umwe muri bo yagize ati “Njye n’umutima nama wanjye, narasenze mpatwa kujya mfata 120,000Frw nka 1/10 cy’umushahara mpembwa nkakigabanya abakozi b’Imana bagize akarengane ko guhagarikwa. Bariya bayobozi ba ADEPR baratubeshye ubwo bajyaga ku buyobozi! Batubwiye ko bagiye guhindura ibintu ku buryo bazaha agaciro abakozi ndetse bakazamura umubare w’amafaranga usigara ku Itorero. Ibyo byose nta na kimwe bakoze, ahubwo barushijeho kujyana ibintu ahabi.

Ubwo se imishahara abashumba bangana kuriya bahabwaga isigaye ikoreshwa iki kandi ko Itorero ritigeze ribura amafaranga yo kubahemba? Njye na bagenzi banjye benshi bari hirya no hino mu matorero, twasanze Itorero ryaratewe maze natwe Imana iduha ubwenge bwo kuyikorera tubohotse. 

Ntabwo natanga amafaranga angana kuriya maze ngo ndyame numva mfite umutima udatuje kubera ko nakoze icyo umutima wanjye udashaka. Imana ishyigikiye uko ntanga 1/10 kandi bimpaye amahoro n’umugisha mwinshi.”

Si uyu gusa ahubwo hari n’abandi bavuga ko icyo bagomba gukorera Imana bakizi ko nta we ukwiriye kukibigisha. Gusa icyo usanga bahurijeho, ni ituro ry’umutima ukunze batanga mu gihe cy’amateraniro kuko ryo hari imirimo mito korerwa ku rusengero ryunganira.

Tuzakomeza gutohoza iby’iki kibazo.

Share This Article
Facebook X Whatsapp Whatsapp Telegram
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ni iki kiri gutuma Chryso asohora indirimbo nyinshi mu gihe gito

Amakuru March 5, 2025

Indirimbo nshya ya Alicia na Germaine bayise Wamugabo

Abahanzi n'amakorari December 4, 2024

Dir Musinga yavuze imyato umugore bashakanye

Amakuru December 18, 2024

Burundi: D.M.G bifuza gutaramira mu Rwanda ni bantu ki

Amakuru March 5, 2025

Today's Deals

Certified Refurbished Amazon devices may be packaged in generic Amazon-branded boxes.

ONLY $49 on Amazon
Amakuru

Korari Nebo Mountain yibukije abanyarwanda ko imirimo y’abera izibukwa

Mu giterane kimwe cyakozwe na Korali Nebo Mountain cyavuyemo ubufasha bwahawe abantu 770 bongera kugira ubuzima bwiza, hatirengagijwe  abafashijwe kongera kugarukira Imana ndetse n'abasubijwemo imbaraga

By didace September 6, 2025

Izindi wakunda

Korari Nebo Mountain yibukije abanyarwanda ko imirimo y’abera izibukwa

Uruhare rwa Apostle Mignonne Kabera mu mibereho y’igihugu

Ni gute korali y’urubyiruko mu myaka 8 ibayeho yabaye urukingo

Alicia: Umuganga w’Ubwonko mu buzima busanzwe, Muganga w’Imitima mu myemerere

Sion

Our address:
Kigali City,Gasabo,Kacyiru Isano Building 3rd Floor

Email:[email protected]

Serivisi Dutanga

  • Strategic communications
  • Events management
  • Social media management
  • Events coverage
  • Live streaming services
  • Documentaries
  • Awareness campaigns
  • Website updates
  • Proofreading
  • Translation services
  • Productions
  • Magazines
  • Advertisement
  • Digital marketing
  • Branding

Dukurikire

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?