Umuhanzi mushya mu muziki zo kuramya no guhimbaza Imana, Niyigena Thierry ukoresha amazina ya Abid Cruz Ndahindurwa, uheruka guhurira mu ndirimbo ‘Ubu Ndera’ na Niyo Bosco, Diana Ella na Sutcriffe abifashishijwemo na Harison Music, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘Muvandimwe’ ikozwe mu njyana gakondo.
Ni indirimbo ashyize hanze nyuma y’iminsi 16 gusa asohoye iyo yise ‘Arankunda’ ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abari mu bihe bigoye, mu bihe by’amajye no mu bihe bishaririye ko batagomba kugira ubwoba kuko Imana idahindurwa n’ibihe kandi ko ibakunda.
Iyi ndirimbo nshya ya Abid Cruz Ndahindurwa yise ‘Muvandimwe’ igaruka ku ijwi ry’umwami Yesu rihamagara wa wundi ugerageza gukora ibyiza ariko ibibi bikamutanga imbere, rimubwira kugarukira umwami Yesu akamwizera kuko umuntu atakwishoboza gukiranukira Imana binyuze mu mbaraga ze nke, ariko ko kiristo amuhamagara ngo amushoboze ibyamunaniye babane iteka. Amashusho yayo yayobowe na Fayzo Pro.
Abid Cruz Ndahindurwa ni umusore wihebeye umuziki kuva mu bwana bwe, ku buryo avuga ko ku myaka ye irindwi yajyaga yumva indirimbo agafatwa n’amarangamutima akarira agakunda no kuririmba muri Korari cyane.
Ubwo yari atangiye kwiga amashuri yisumbuye yaririmbaga muri Korari ku ishuri, abantu batangira kumubwira ko azi kuririmba akomeza atyo. Mu wa mbere w’amashuri yisumbuye ni bwo Abid Cruz Ndahindurwa yatangiye kwandika indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Nyuma yo kurangiza kwiga amashuri yisumbuye Abid Cruz Ndahindurwa yaje guhura na Harison Music itangira kumufasha mu bikorwa by’umuziki we, cyane ko yagorwaga n’ikibazo cy’amikoro, nkuko yabidutangarije.
Uyu musore atangaza ko yahisemo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho gukora umuziki benshi bita uw’Isi, kuko ari wo umwuzuye umutima.
Ati “Ni cyo kinyuzuye umutima kandi akuzuye umutima gasesekara ku munwa, ikinyuzuye umutima ni inkuru nziza y’agakiza nakiriye.”
Harison Music ifasha Abid Cruz Ndahindurwa ni kompanyi yiyemeje gufasha abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yaherukaga guhuriza Abid Cruz, Niyo Bosco, Sutcliffe na Diana Ella mu ndirimbo bise “Ubu ndera”, ndetse yafashije Abid Cruz Ndahindurwa mu ndirimbo aherutse gusohora yise ‘Arankunda’.
Harison Music bavuga ko biteguye gufasha abahanzi bose bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kugira ngo babashe kugera ku ntego yabo yo kwamamaza ubutumwa bw’umwami Yesu, aho babafasha mu bikorwa birimo kubakorera indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ndetse bakanatanga amahugurwa y’uburyo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukorwa.