Itangazamakuru rigira uruhare runini mu iterambere. Umunyamakuru ni ingenzi cyane iyo bakora kinyamwuga. Iyobokamana rimaze kugera kurwego rushimishije nkuko byemezwa na bamwe mu babirebera hafi. Binavugwa ko ibitaramo bya Gikirisito biba bihenze cyane ariko ntibibure kw’itabirwa, ikintu cyerekana ko ryateye imbere, Usanga abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza ndetse n’amakorari tutirengagije abavuga ubutumwa bwiza nabo iterambere ryabo rihagaze neza kuruta uko byari biri mbere.
Ibi bigendana n’uko Itangazamakuru rihagaze kuko ryifashishwa mu kugaragaza no kumenyekanisha ibi bikorwa, gusa mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubunyamwuga mu mwuga w’itangazamakuru by’umwihariko rya Gikirisito Umwarimu wigisha Itangazamakuru muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye Pastor UWIMANA J Pierre asanga abarikora bakwiriye kubikora kinyamwuga, bakibuka ko uretse kuba abanyamakuru ari n’abavugabutumwa.
Ati” abanyamakuru bakora inkuru za Gikirisito mukwiye kwihuza mukamenyana, mukanamenya ko mutari itsinda rijarajara! Nkuko tuzi ko hari abanyamakuru bakora inkuru z’Ubuzima, inkuru z’Uburezi, z’Ibidukikije n’ibindi, tukamenya ngo dufite abanyamakuru bakora inkuru za Gikirisito.” Iyo umuntu ahisemo umurongo umwe Ahora yunguka ubumenyi bigatuma akorana udushya twinshi. Rero abanyamakuru bakora inkuru za Gikirisito mukwiye kwirinda kujarajara.”
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Sion.rw aho yanavuze ko abanyamakuru bakora inkuru za Gikirisito bagakwiye kwihuza nyuma bakabatumira ubundi bagahabwa amahugurwa, we yemeza ko byatanga umusaruro mwinshi cyane, birimo no kuba babonamo inyungu nyuma y’uko baba bakoze n’ivugabutumwa. Nubwo UWIMANA J Pierre abivuga gutrya, ashima aho Itangazamakuru rya Gikirisito rigeze kuko avuga ko Ari heza gusa akavuga ko hagakwiriye kubaho amahugurwa, ndetse hakabaho gukangurira abanyamakuru bakora inkuru za Gikirisito kutajarajara ahubwo bakagira umwihariko mu gukora inkuru zihindura ubuzima bw’abantu.