Ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje ko Hamas yemeye ibyifuzo bibiri by’ingenzi bya Isiraheli mu biganiro bijyanye no kurekura abo yashimuse no guhagarika imirwano.
Nyuma yaho gato, byanavuzwe ko umuyobozi wa Mossad, David Barnea, yahuye na minisitiri w’intebe wa Qatar i Doha ku wa gatatu, bitryo ngo ibyavuye mu biganiro byemeza ko Hamas yiteguye ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya mbere cy’amasezerano.
Kuri iyi nshuro, Hamas yabwiye abahuza baturutse mu Misiri na Qatar ko izemera amasezerano bitagombye ko ingabo za Isiraheli zibanza gukurwa muri Gaza, nkuko WSJ ibitangaza. Nubwo Hamas ivuga ibi, Kugeza ubu Isiraheli yakomeje gutsimbarara ku kugumisha ingabo muri Gaza ndetse yanga icyifuzo cyo guhagarika intambara mbere yuko ubuyobozi bwa Hamas muri Gaza busenywa.
Kubwaya masezerano, umutwe wa Hamas, ku nshuro ya mbere, woherereje abahuza muri Aya masezerano urutonde rw’abashimuswe, witeguye guhita urekura igihe ibyo baganiriye byaba bishyuzwe mu bikorwa, barimo bamwe bafite ubwenegihugu bwa Amerika.
Imishyikirano yatangiye gutanga icyizere mu minsi yashize, nyuma yuko Isiraheli na Misiri bagaragarije abayobozi bashya ba Hamas binjiye muri iyi mishyikirano. Ku wa kabiri, Umuyobozi mukuru wa IDF (Igisirikare cya Israel) Herzi Halevi n’umuyobozi wa Shin Bet Ronen Bar bagiye i Cairo mu Misiri guhurirayo nabahuza.
Umwe mu bayobozi bakuru ba Isiraheli yatangarije ikinyamakuru The Times of Isiraheli ko Hamas isa naho yiteguye kugirana amasezerano hagati yo kugarura amahoro muri kariya karere, harimo guhagarika imirwano muri Libani ndetse n’ubutegetsi bwa Syria.
Ibi byatumye abakirisito bo muri Syria batangira kugira icyizere cy’ubuzima kuko ngo bari bafite impungenge z’ibyo bakorewe naba HTS muri 2011. Nyuma y’uko umutwe witwaje intwaro wa HTS ufatiye ubutegetsi muri Syria wahise utanga ihumure, ndetse wemeza ko witeguye kureberera abaturage Bose, ndetse uhita utanga ikaze kuba Israel Bose bifuza gushora imari ndetse no gusura igihugu cya Syria.