Twakoze urutonde rw’Abahanzi 5 ba Gospel bahize abandi mu kwezi kwa Gatatu n’ibikorwa bakoze muri uko kwezi
Iyi nkuru twayikoze hagamijwe kureba umuhanzi waba warakoze cyane kurusha abandi mu kwezi kwa Gatatu dusoje. Bivuze ko ibyo twashingiyeho ari ibikorwa byakozwe muri uko kwezi gusa.
Hifashishijwe ibitekerezo bya bamwe mu banyamakuru basanzwe bafite aho bahuriye n’iyobokamana, barimo abanditsi ku binyamakuru bitandukanye, abakora ibiganiro kuri radiyo na televiziyo ndetse n’abasesenguzi batandukanye.
5. Vestine na Dorcas
Aba bahanzi bakomoka mu karere ka Musanze, mu Majyaruguru y’u Rwanda, Baje kuri uru rutonde bashyirwa ku mwanya wa gatanu kubera indirimbo bashyize hanze ku itariki ya 5 Werurwe 2025, bayita YEBO. Iyi ndirimbo yakunzwe cyane kuko imaze kurebwa n’abasaga 1,874,609 kuri YouTube.
4. Papi Clever na Dorcas
Iri tsinda rigizwe n’umugabo n’umugore we. Bashyizwe ku mwanya wa kane kubera ko muri uku kwezi kumwe gusa bashyize hanze indirimbo ebyiri, ari zo: Wonderful Merciful Savior, yasohotse ku itariki ya 20 Werurwe 2025, ndetse na Narakwiboneye, yasohotse ku itariki ya 28 Werurwe 2025.
3. Tonzi
Tonzi ni umwe mu bahanzi bafite Inararibonye mu Rwanda kuko amaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Aracyakora byinshi, kuko muri uku kwezi kwa Werurwe konyine yasohoye indirimbo eshatu, ari zo: Unyitaho yakoranye na Joshua (yasohotse ku itariki ya 13 Werurwe 2025), Emera Ugengwe (yasohotse ku itariki ya 20 Werurwe 2025), ndetse na Igihe Cyiza (yasohotse ku itariki ya 28 Werurwe 2025).
2. Chryso Ndasingwa
Uyu muhanzi ari mu bahagaze neza cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri uku kwezi yasohoye indirimbo nyinshi. Guhera ku itariki ya 5 Werurwe 2025, ubwo yasohoraga As I Know You More, yarakomeje asohora izindi eshatu, bivuze ko mu kwezi kwa Werurwe yasohoye indirimbo enye. Si ibyo gusa, kuko yanitabiriye igitaramo cyabereye mu karere ka Huye ku itariki ya 26 Werurwe 2025, cyateguwe na New Life. Ubundi igitaramo kiba gifite amanota menshi ku muhanzi mu rugendo rwe rwa muzika. Kugeza ubu, ari no kwitegura igitaramo cye kizabera muri Intare Arena ku itariki ya 20 Mata 2025.
1. Bosco Nshuti
Uyu muhanzi yahurijweho n’abatoye bose, hashingiwe ku bitaramo yitabiriye, n’uburyo ya byitwayemo harimo igitaramo gikomeye cya Shalom Worship Experience, cyateguwe na Korali Shalom. Uyu muhanzi ntawatinya kuvuga ko ari we waranze ukwezi kwa Werurwe.
Yasohoye indirimbo yise Ndahiriwe ku itariki ya 3 Werurwe 2025. Yitabiriye ibitaramo bitatu bikomeye: Ku itariki ya 15 Werurwe 2025, yataramiye mu karere ka Kayonza. Ku itariki ya 23 Werurwe 2025, yataramiye mu gitaramo gikomeye cyane cyiswe Shalom Worship Experience. Ku itariki ya 28 Werurwe 2025, yataramiye mu karere ka Bugesera.
Ibi byose byatumye Bosco Nshuti aba umuhanzi wigaragaje cyane mu kwezi kwa Werurwe 2025 kurusha abandi, bitryo agirwa umuhanzi w’ukwezi kwa Gatatu.




