Font ResizerAa
SionSion
  • Ahabanza
  • Abahanzi n’amakorari
  • Amadini
  • Amakuru
  • Sion Communications
  • Ibitaramo n’ibiterane
  • Ministries
  • Iterambere
Search
  • Ahabanza
  • Abahanzi n’amakorari
  • Amadini
  • Amakuru
  • Sion Communications
  • Ibitaramo n’ibiterane
  • Ministries
  • Iterambere
Have an existing account? Sign In
Follow US
  • Job @FoxizMagazine
  • Privacy Policy
  • Advertise
  • Subscribe
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubusesenguzi

Kimironko: Uko bamwe muba Pasiteri bajya kurya muma Resitora ahenze FAGITIRE zikishyurwa n’abakiristo babo!

ykkc0
Last updated: November 28, 2024 1:03 pm
By ykkc0 4 Min Read
Share
SHARE

Muri iki gihe hasigaye haradutse icyo twakwita UBUTEKAMUTWE bwitwaje inshingano za Gipasiteri, aho bamwe mu bakiristo  basigaye binubira guhora bishyura FAGITIRE z’ibyo baba bafashemo ibyo kurya n’ibyo kunywa mu maresitora akomeye yo muri Kigali.

Tujya kwandika iyi nkuru, twaganiriye na bamwe mu bakiristo bakozweho bene ibyo bikorwa bigayitse maze batubwira uko aba ba Pasiteri babigenza. Umwe muri bo utarashatse ko dutangaza amazina ye yabwiye ikinyamakuru ISANGE.rw ko ubwo yari mu kazi yagiye kubona yumva Pasiteri we amuhamagaye kuri telefoni ye.

Ngo yamubwiye ko amushaka cyane byihutirwa mbese ko hari ubutumwa bwihutirwa amufitiye. Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri numvise Pasiteri ampamagaye kandi ko byihutirwa, maze mpita nsaba agahusa mu kazi njya kumureba cyane ko aho nari ndi hatari kure cyane yaho yari ambwiye kumusanga. Nafate akamoto ngezeyo nsanga ni muri Resitora yiyubashye hano muri Kigali mu murenge wa Kimironko. Sinasanze ari wenyine kuko yari kumwe n’ikindi gikundi cya bagenzi be 5 baba Pasiteri harimo n’abavugabutumwa.

Nabaye nkibasuhuza umwe muri bo aba atangiye kumpanurira ibyo Imana igiye guhindura ku buzima bwanjye, maze bahita bampa intebe nicara hagati yabo. Byihuse, umukozi w’iyo Resitora nawe yahise aza kumbaza icyo mfata maze ntumiza Fanta kuko numvaga ntari buhatinde nubwo rwose hari mu gihe kegereje amasaha ya saa sita.

Ubwo uwo muhanuzi yari amaze kumpanurira, bose bakomeje kumbwira ko Imana imfiteho umugambi mwiza! Hashize nk’iminota 30 mbabwira ko nari nadomotse mu kazi ko nshaka kugenda……. Ubwo Pasiteri wanjye yahise ambwira ko abakozi b’Imana bampesheje umugisha kandi ko bo bagifite umwanya aho nabasanze.

Umuvugabutumwa ntamenye mubo bari bicaranye yahise abivugira aho ansaba ko nagira icyo nkora ku byo barimo gufatira aho nk’umukozi w’Imana, maze nk’umuntu wari umaze kwakira ubuhanuzi ngira ipfunwe ryo kugenda nta kintu nkoze cyane ko nanjye nari nafashe Fanta, uwo ukaba wari umutego nyine!

Nahise nishyiramo akanyabugabo mpamagara wa mukozi wanzaniye Fanta mubaza Fagitire ngo ndebe uko ingana. Nasanze bamaze kurya no kunywera ibintu bya 32,000Rwf! Nabanje kurwana n’umutima ariko nakwibuka ibya bwa buhanuzi bwabo nkumva ndatsinzwe. Nababwiye ko badakwiriye kugira ikibazo ku kijyanye no kwishyura maze njya kuri kontwari ndishyura mbasiga aho ariko nibaza impamvu atambwiye cya kintu kihutirwaga yashakaga kumbwira!.

Mu by’ukuri natashye mbabaye ntiyumvisha ibimbayeho sinagira uwo mbibwira kabone n’umugore wanjye….. naje kubimubwira hashize icyumweru cyose. Nyuma yaho nabwo Pasiteri wanjye yarongeye arampamagara mubeshya ko nagiye gukorera mu ntara, birangirira aho!“

Undi nawe twaganiriye nawe utemeye ko amazina ye atangazwa, yavuze ko nawe ibyo byamubayeho ariko we akaba atarigeze ahamagarwa. We yatubwiye ko yagiye kurya muri Resitora iri Kimironko maze asangamo igikundi cy’abapasiteri batandatu baje kurya no kunywa. Nawe yavuze ko bamusabye guhaguruka aho yari yicaye akabasanga. Yarabikoze baricarana ariko agiye gutaha, umwe muri bo amusaba ko yahesha umugisha abakozi b’Imana mbese nkuko nabo bajya bawubahesha mu nsengero.

Ngo kuko nta yandi mahitamo yari afite, yaremeye ajyana FAGITIRE kuri kontwari arishyura, gusa ntiyatubwiye umubare w’ibyo bafashe aho.

Undi nawe wigeze kubona icyo gikundi, yemeje ko kizwi cyane cyane muri Kimironko ngo kuko kizenguruka hirya no hino mu maresitora akomeye ndetse no mu mahoteri yaho. Yavuze ko hari n’amadeni kigenda gifata cyane cyane mu maresitora y’abayoboke babo, kwishyura bikaba byarabaye ingorabahizi.

Yasoje asaba ko ubu butekamutwe bukaba bukwiriye kwamaganwa na buri wese.

Gusa abakunze gushyirwa mu majwi, ni aba Pasiteri bo mu matorero mato benshi bakunze kwita ay’inzaduka.

Turacyaperereza ngo tumenye amaresitora basize batishyuye ndetse n’agaciro k’ingano yabyo.

Share This Article
Facebook X Whatsapp Whatsapp Telegram
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ni iki kiri gutuma Chryso asohora indirimbo nyinshi mu gihe gito

Amakuru March 5, 2025

Indirimbo nshya ya Alicia na Germaine bayise Wamugabo

Abahanzi n'amakorari December 4, 2024

Dir Musinga yavuze imyato umugore bashakanye

Amakuru December 18, 2024

Burundi: D.M.G bifuza gutaramira mu Rwanda ni bantu ki

Amakuru March 5, 2025

Today's Deals

Certified Refurbished Amazon devices may be packaged in generic Amazon-branded boxes.

ONLY $49 on Amazon
English News

Joel Luongwe Releases Anointed New Song “Je suis Là” which is part of the Wonders of Worship program

‎In “Je Suis Là”, Joel is joined by Congolese gospel sensation Michael Manya, best known for his international hit “Emmanuel”, which has garnered over 10 million views on YouTube. Michael…

By didace July 10, 2025

Izindi wakunda

Joel Luongwe Releases Anointed New Song “Je suis Là” which is part of the Wonders of Worship program

“Sabaoth // Baraka Zangu”: Indirimbo Nshya ya Frise Beyi Ihamagarira Abantu Kwizera Imana Ishobora Byose

Umuririmbyi wa Gisubizo Ministries, Frank Vocally, yinjiriye mu muziki ku giti cye ku ndirimbo “Ndagushima”

Savant Ngira yasohoye indirimbo nshya “Nta Yindi Mana” asaba n’abahanzi kudashyira imbere ubwamamare bwabo

Sion

Our address:
Kigali City,Gasabo,Kacyiru Isano Building 3rd Floor

Email:[email protected]

Serivisi Dutanga

  • Strategic communications
  • Events management
  • Social media management
  • Events coverage
  • Live streaming services
  • Documentaries
  • Awareness campaigns
  • Website updates
  • Proofreading
  • Translation services
  • Productions
  • Magazines
  • Advertisement
  • Digital marketing
  • Branding

Dukurikire

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?