KORARI SHILOH YATUMIWE MU GITARAMO NGARUKA MWAKA CYA KORARI ALLIANCE
Nk’uko bisanzwe buri mwaka, Korari Alliance ibarizwa mu itorero ADEPR Gisenyi ikora igitaramo ngaruka mwaka gisanzwe gikorerwamo ivugabutumwa no gufasha abatishoboye, kizwi ku izina rya “Alliance Shima Imana.”
Uyu mwaka, iki gitaramo cyatumiwemo Korari Shiloh, imwe mu makorari amaze kwandika izina rikomeye mu Rwanda kubera uburyo yihariye mu kuririmba no kugeza ubutumwa bwiza ku mitima ya benshi.
Igitaramo Alliance Shima Imana giteganyijwe kuba kuva ku itariki ya 24 kugeza ku ya 26 Ukwakira 2025, kikabera mu mujyi wa Gisenyi kuri ADEPR Gisenyi, aho Korari Alliance isanzwe ikorera umurimo w’Imana.
Muri iki gitaramo kandi, Korari Alliance izamurika umuzingo w’amashusho (Album) mushya yise “Urugendo rurimo Yesu ruroroha” izina ryakomotse ku ndirimbo yabo nshya irimo ubutumwa buhumuriza abantu mu gihe cy’ibigeragezo, aho baririmba bati:
“Ubuzima burimo Yesu buroroha.”
Korari Shiloh, ibarizwa muri ADEPR Muhoza mu karere ka Musanze, izaba imaze icyumweru kimwe ikoze igitaramo cyayo ngaruka mwaka “The Spirit of Revival” kizaba ku itariki ya 12 Ukwakira 2025 i Kigali, ahasanzwe habera Expo i Gikondo. Ni inshuro ya karindwi (7) iki gitaramo kiba
Nyuma y’iki gitaramo cya Shiloh, izahita yerekeza Gisenyi mu karere ka Rubavu mu gitaramo cya Korari Alliance, aho izahurira n’andi makorari azwi cyane mu Gihugu arimo Korari Impuhwe ndetse na Bethlehem.

