Reading: Korali Shiloh na Different Express mu mikoranire idasanzwe mu Rwanda

Korali Shiloh na Different Express mu mikoranire idasanzwe mu Rwanda

didace
By didace 3 Min Read

‎Korali Shiloh ni imwe mu makorali amaze kumenyekana mu gihe gito kubera imiririmbire yayo yihariye mu Rwanda. Ibarizwa mu Itorero ADEPR Muhoza mu Karere ka Musanze.

‎Iyi korali ifite igitaramo gikomeye yise “The Spirit of Revival”, gisanzwe kiba buri mwaka. Gusa icy’uyu mwaka gifite umwihariko, kuko kizabera i Kigali, mu gihe ibindi byaberaga ku rusengero rwa ADEPR Muhoza.

‎Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Korali Shiloh yatangaje ko yifuje kwagura ivugabutumwa, bituma batekereza gukorera igitaramo cy’amateka mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.

‎Muri icyo kiganiro, hari n’abafatanyabikorwa b’iyi korali muri iki gitaramo, barimo Different Express, sosiyete isanzwe itwara abantu mu buryo bwa rusange, cyane cyane ku bantu bava n’abajya I Kigali, mu Majyaruguru n’Uburasirazuba bw’igihugu.

‎Bwana Fabian Hakamineza, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Sion, yavuze ko bagiye gutangira gahunda yo gufatanya na Shiloh mu kwamamaza ubutumwa banyuza mu ndirimbo, cyane ko we abona bafite ubutumwa bwagakwiye kumvwa na bose.

‎Yagize ati:

‎“Shiloh ni korali nziza ifite ubutumwa abantu bakwiriye kumva cyane. Ni yo mpamvu tuzanakorana na yo, bakaduha indirimbo zabo zikajya zicurangwa mu modoka zacu zose, kugira ngo n’abatugana bazumve, kuko zirimo ubutumwa bwiza.”

‎Yakomeje avuga ko bafite bisi nini zirimo televiziyo, bityo ko bazajya bagenda bacuranga izo ndirimbo mu buryo bw’amashusho. Yanongeyeho ko n’izindi bisi nto zidafite televiziyo zizajya zicuranga izo ndirimbo mu buryo bw’amajwi.

‎Umuyobozi wa Korali Shiloh, Bwana Mugisha Joshua, yavuze ko banejejwe n’iyi mikoranire na sosiyete ya Different Express, kuko bizatuma ubutumwa batanga mu ndirimbo bugera kure cyane. Yongeyeho ko Ari iby’agaciro gukorana na Sosiyete ikorera ku gihe nka Different.

‎‎Ibi byavugiwe imbere y’itangazamakuru, nibishyirwa mu bikorwa, Korali Shiloh izaba iciye agahigo ko kuba korali ya mbere mu Rwanda igiranye imikoranire nk’iyo na sosiyete itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ku rwego ruzwi.

‎‎Iyi sosiyete isanzwe itwara abagenzi bakoresha imihanda ya:

‎Kigali–Musanze, Kigali–Gicumbi–Nyagatare–Kagitumba, na Musanze–Gicumbi–Nyagatare–Kagitumba.

‎‎Igitaramo cya Shiloh – The Spirit of Revival kigiye kuba ku nshuro ya karindwi (7), kikazabera i Gikondo, ahasanzwe habera Expo, ku itariki ya 12 Ukwakira 2025, guhera saa cyenda z’amanywa (3:00 PM).

‎Abazitabira iki gitaramo bazishimira gutaramirwa na Korali Shiloh, Korali Shalom, Ntora Worship Team, ndetse na Prosper Nkomezi, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane. Umwigisha w’iki gitaramo ni Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Senior Pastor Ndayizeye Isaïe.

‎Byitezwe ko iki gitaramo kizasiga umubare munini w’abantu bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo. Ndetse, abanyeshuri 13 biga mu ishuri rya Muhoza I riri mu Karere ka Musanze ariho iyi korari ibarizwa bazishyurirwa amafaranga y’ishuri y’umwaka wose.

Iki gitaramo kigiye kuba mu gihe Shiloh imaze iminsi itanu ishyize hanze indirimbo yise Nahisemo Yesu

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *