Korali Naioth yatangiye uyu murimo mu mwaka wa 2001 itangirana n’abaririmbyi 13 gusa, Kandi bose bari abanyeshuri. Kuva icyo gihe kugeza ubu, iri tsinda ryaragutse kuko remaze kugira abarenga ijana (100).
Mu rugendo rwabo, bamaze gusohora album eshatu, kandi kuri ubu bari mu myiteguro yo gushyira hanze album ya kane, izakorerwa Live Recording muri iki giterane.
Naioth ntabwo ari korali iririmba gusa, ahubwo ifatanya n’itorero rya ADEPR ndetse n’Abanyarwanda muri rusange mu bikorwa byo gufasha. iyi korali yagiye itanga inkunga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), igikorwa cyagize umumaro mu buzima bw’abantu benshi.
Mu kiganiro na bwana Nsengiyumva David umuyobozi wa korali, korali yavuze ko impamvu nyamukuru yo gutegura iki giterane ari ivugabutumwa, kuko ari wo murimo nyamukuru w’abakristo. Ahita anakomoza impamvu yo guhitamo iri zina “Hearts in Worship” ati:
“ni ukubera ko twifuza gufungura imitima yacu n’iyabazitabira, twese tugakorera Imana mu kuri no mu mwuka”.
Uyu muyobozi yemeza ko iki giterane kizaba umwanya wo guhumuriza no guhembura imitima, abantu bakongera kugarurira imitima yabo Imana, cyane ko icyo ibasaba Ari ukuyiramya no kuyihimbaza.
Iki gitaramo kizaba ku Itariki 15 Nzeri 2025 kibere muri ADEPR SEGEEM
Ku isaha ya saa 17:00. “Hearts in Worship” ni umwanya mwiza wo kongera guhembuka, nkuko byemezwa n’umuyobozi mukuru wa korari Naioth
