Umuhanzi Frank Vocally wo muri Gisubizo Ministries yashyize hanze indirimbo ye ya mbere y’amashusho ayita “Ndagushima”
Frank Vocally, umwe mu bahanzi babarizwa muri Gisubizo Ministries, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “Ndagushima”, ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana ku bw’imirimo yayo ikomeye ikora.
Uyu muhanzi, umaze imyaka afasha abandi baririmbyi mu bikorwa bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana, yateye intambwe nshya mu muziki we bwite. Indirimbo ye “Ndagushima” irimo amagambo yuje ishimwe, icyizere n’icyubahiro aha Uwiteka.
Frank Vocally yavuze ko iyi ndirimbo ari intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi ateganya gukora mu rwego rwo gukomeza gukorera Imana mu buryo bwagutse kandi bw’umwihariko. Yagize ati:
“Ndagushima ni indirimbo ivuye ku mutima, ni isengesho ryo gushimira Imana ku byo yakoze n’ibyo ikomeje gukora. Ni intangiriro y’urugendo rushya rw’umuziki wanjye bwite ariko uzakomeza gushingira ku ntego yo kuramya Imana.”
Iyi ndirimbo ubu yamaze kujya hanze kuri YouTube no ku zindi mbuga zicurangwaho indirimbo, aho yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.