Rehema Antoinette ni umunyarwandakazi utuye muri Canada. Yasohoye indirimbo yise UBIBUKE
Rehema Antoinette, yashimangiye ko Ari umwe mu bahanzi bandika indirimbo zifite ubutumwa bwihariye bukora ku mpfuruka zose zihuza umuntu n’Imana, mu ndirimbo nshya yise “UBIBUKE”, irimo amagambo akomeye yibutsa Imana ibikorwa byiza by’abasenga badasiba ndetse n’abitangira umurimo wayo ariko bakabikora mu ibanga rikomeye.
Uyu muhanzi kazi amaze kumenyerwa cyane ku ndirimbo akora zifite intego yo kwibutsa abantu gukomera ku Mana no kuyubaha, dore ko yigeze gusohora indirimbo yise “Kuboroga”, yasabaga abantu gutabariza umurimo w’Imana kugira ngo udakomeza kwangirika.
Mu ndirimbo ye nshya UBIBUKE, Rehema Antoinette aririmba ku buryo buhebuje abwira Imana ko hari abantu benshi bayikorera basenga, batakamba, ndetse bakirengagiza ibyabo kugira ngo basengere abandi. Abo bantu bagize uruhare rukomeye mu guhagararira abandi mu masengesho, kandi ibikorwa byabo byahinduye benshi ndetse bagarukira Imana.
Nko Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, Rehema aririmba ati: “Batwikorerera imitwaro yacu, kandi nabo iyabo ibaremereye…”
Aha agaragaza uko hari abantu biyemeje kwikorerera abandi imitwaro mu buryo bw’umwuka, ndetse rimwe na rimwe bakibagirwa ibibazo byabo bwite.
Mu gitero cya kabiri, arongera agira ati: “Bahoza ibipfukamiro byabo mu butayu, Kandi batungishije benshi cyane kubw’umuhate wabo.”
Aya ni amagambo agaragaza ubwitange n’ishyaka ry’abo bantu bahora basabira abandi, mw’ibanga kugirango Imana yongere ibagarukeho.
Iyi ndirimbo igaragaramo inyigisho yo kudacogora, kuko hari aho Rehema Antoinette agera akagira ati: “Abakorera Uwiteka ntituzacogora, ingororano zacu tuzazihabwa.”
Ni ubutumwa bugamije gushishikariza abakorera Imana gukomera ku ntego zabo no kudacika intege, kuko Imana yibuka Imirimo yabo, kandi igaha ibihembo abizeye.
Iyi ndirimbo nshya ije ikurikira AGAHEREZO, indirimbo yasohotse ku itariki ya 7 Nzeri 2024, nayo yakunzwe cyane.
Rehema Antoinette ari mu bahanzi nyarwanda baba mu mahanga bari gukora cyane. Indirimbo ye UBIBUKE ni isengesho, rihamagarira Imana kuzirikana abiyeguriye gusabira abandi binyuze mu kubizerera no kubasabira.