Reading: Korali Hyssop igiye kuvura imitima mu gitaramo cy’ivugabutumwa

Korali Hyssop igiye kuvura imitima mu gitaramo cy’ivugabutumwa

didace
By didace 2 Min Read

Chorale Hyssop na AEE bateguye igitaramo gikomeye cy’ivugabutumwa kizabera kuri ADEPR Karama – Norvège

Korali Hyssop, imwe mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda kubera ubutumwa bw’ihariye itanga mu ndirimbo, yatangaje ko ku bufatanye na African Evangelistic Enterprise (AEE) bateguye igitaramo cy’ivugabutumwa kizaba ku matariki ya 31 Gicurasi na 1 Kamena 2025, kikazabera kuri ADEPR Karama ahazwi nka Norvège.

Mu kiganiro yagiranye na Sion.rw, Bwana Innocent Tuyizere, ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Hyssop, yasobanuye intego y’iki gitaramo. ati:

“Ni igitaramo cy’ivugabutumwa gikangurira abantu kwakira Kristo no kumwizera mu buzima bwabo bwa buri munsi,  nawe akabayobora.”

Ku ntangiro y’igitaramo hazaba Ari Ku wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi, Korali Hyssop izafatanya umurimo w’ivugabutumwa na Korali zo kuri ADEPR Karama.

Ku Cyumweru tariki 1 Kamena2025, Korali Hyssop izafatanya na Korali Naioth yo kuri ADEPR SGEEM I Gikondo.

Bwana Tuyizere yibukije abantu kutazacikanwa kuko ngo hazaboneka ibihe byiza ndetse bantu bakabohoka mu mitima. Yakomeje ati:

“Icyo twabwira abantu ni uko bazitabira, bakaza kumva ubutumwa bwiza buzatambutswa mu ndirimbo nziza twabateguriye. Turi kubategurira ibintu byiza cyane, kandi Imana izabidufashamo.”

Iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bake, cyane cyane abakunzi ba Korali Hyssop, ndetse n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.  Iki gitaramo Ni amahirwe yo kongera kwegerana n’Imana no kongera ukwizera.

Hashize umunsi umwe ishyize hanze indirimbo yise Twaracunguwe. Ni indirimbo nziza cyane ikoze mu buryo bwa Live, igaruka kukwibutsa abantu agaciro ko gucungurwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *