Reading: Bosco Nshuti yamaze impungenge z’Abanyarwanda ku rugendo rwe i Burayi

Bosco Nshuti yamaze impungenge z’Abanyarwanda ku rugendo rwe i Burayi

didace
By didace 2 Min Read

Bosco Nshuti aratangirira kumurika Album ye ya 4 i burayi

Mu bitaramo Bosco Nshuti agiye gukorera I burayi yemeje ko Ari byo azatangiriramo kumurika Album ye ya 4

Mu kiganiro yagiranye na Sion.rw, Bosco Nshuti yatangaje ko iyi album nshya izaba iriho indirimbo zirimo:

Ndahiriwe, Ndatangaye, Ndishimye, Jehova, Ndashima na Runtembamo.

Yagize ati:

“Izi ndirimbo ni igice kimwe cy’iyo album, ariko si zo zonyine zizaba ziriho. Hari izindi ndirimbo nshya ziri gutunganywa ziziyongeraho. Ndifuza ko iyi album iba ubuhamya bukomeye ku byo Imana ikomeje gukora mu buzima bwanjye n’ubw’abandi.”

Mu bindi Bosco Nshuti yagarutseho, harimo indirimbo nshya arimo gukorana na Patrick Nkunda, wahoze Ari muri Alarm Ministries. Iyi ndirimbo izakorerwa amashusho (video) i Burayi.

Nta byinshi yavuze kuri uyu mushinga gusa yagize Ati:

“Ni umushinga wihariye dushyizeho umutima. Patrick ni umuntu twahuye mu buryo bw’umwuka, kandi ndizera ko iyi ndirimbo izaba umugisha ku bantu benshi.”

Abajijwe niba iyo album nshya izahita ijya ku isoko nyuma yo kuyimurikira I Burayi, cyangwa niba izabanza gutegereza igitaramo cyo kuyimurikira mu Rwanda, Bosco Nshuti yasubije agira ati:

“Iyi album izarangirana n’igitaramo cyanjye. Ntabwo izasohoka mbere kuko ndifuza ko abantu bayumva mu buryo bwihariye. Nyuma y’igitaramo, izahita isohoka kugira ngo buri wese uyishaka ayigereho.”

Bosco muri iki kiganiro yahise ahishura ko afite izindi ndirimbo nshya zirimo iyo yakoranye na Aime Uwimana, umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Bosco Nshuti aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Ndishimye”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *