Reading: Yiyumvise nk’uwongeye kuvuka ubwo yibonaga kuri affiche imwe na Pastor Barore

Yiyumvise nk’uwongeye kuvuka ubwo yibonaga kuri affiche imwe na Pastor Barore

didace
By didace 2 Min Read

Pastor Barore n’Umuhanzi Byiringiro Philemon batumiwe mu gitaramo cy’ivugabutumwa cyiswe  “Gilgal Day”

Mu gihe Korali Gilgal yo muri CEP UR Nyarugenge yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ibayeho, binyuze mu gitaramo cyayo ngarukamwaka Gilgal Day, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda Byiringiro Philemon, yavuze amagambo y’amarangamutima nyuma yo kubona ko azahurira muri iki gitaramo n’umushumba ukunzwe Cyane, Pastor Barore Cléophas.

Iki gitaramo kizabera kuri ADEPR Nyarugenge, biteganyijwe ko kizahuza abantu batandukanye ndetse n’inshuti Korali, mu gikorwa gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana, hazabaho n’umwanya uhagije wo kumva ijambo ry’Imana rifite ireme, rizagaburwa na Pastor Barore Cléophas

Uyu muhanzi, wabaye umunyamuryango wa Korali Gilgal kuva mu mwaka wa 2009 kugeza 2012, akanayibera umutoza mu gihe cy’imyaka itatu, yavuze ko kubona izina rye kuri affiche hamwe n’irya Pastor Barore byamukoze ku mutima bikomeye.

Uyu muhanzi yagize ati “Nabishimiye Imana. Byari ibintu bikomeye kubona izina ryanjye ryanditse ku gikorwa kimwe n’umukozi w’Imana nka Pastor Barore. Ni umugabo wuzuye ubwenge bw’Imana, wihariye mu buryo yigisha ijambo ryayo arihuza n’ubuzima tubamo bwa buri munsi.”

Uyu muhanzi ashimangira ko Pastor Barore yamukundishije umurimo w’Imana n’umurimo w’itangazamakuru. Ati:

“Namwumvaga kera, nyuma nza no kumubona, ariko uko namubonye sinigeze nibeshya. ni umuntu wicisha bugufi cyane ugereranije n’icyubahiro afite. Pastor Barore ni ikitegererezo cyanjye, ndetse ni n’icyitegererezo cya benshi mu bakorera Imana n’igihugu.”

Igitaramo Gilgal Day kizaba Ari umwanya w’ubusabane hagati y’abanyuranye, haba abari muri Korali Gilgal ubu ndetse n’abayibayemo mu bihe byashize, ariko by’umwihariko kikazaba isabukuru y’imyaka 20 y’iyo korali.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *