Reading: “Bugufi Bwawe” Indirimbo nshya ya Byiringiro Philemon isaba guhishurirwa Yesu bushya

“Bugufi Bwawe” Indirimbo nshya ya Byiringiro Philemon isaba guhishurirwa Yesu bushya

didace
By didace 2 Min Read

Umuhanzi Byiringiro Philemon yashishikarije abantu kwegera Imana bundi bushya

Umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu Rwanda, Byiringiro Philemon, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Bugufi Bwawe, ikoze mu buryo bw’isengesho, rigamije gusaba guhishurirwa Yesu bushya no kubana na we mu bugingo bw’iteka.

Mu kiganiro yagiranye na Sion, Byiringiro Philemon yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse ashaka gushishikariza abantu  gushaka Yesu kurushaho, kuko muri we harimo imbaraga zibeshaho, haba muri ubu buzima ndetse no mu gihe kizaza.

Yagize ati “Nifuzaga ko abantu basobanukirwa neza ko kubana na Yesu bifite inyungu nyinshi zirimo kumenya Imana, kumenya ubutunzi Imana yahishiye abera mu ijuru, ndetse no guhabwa ubugingo bw’iteka.”

 

Yashimangiye ko ibi abishingira ku ijambo ry’Imana riboneka mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 1:15–22, aho Pawulo asabira abizera guhabwa umwuka w’ubwenge no guhishurirwa kugira ngo bamenye iby’Imana yabateganyirije.

Philemon yakomeje agira ati: “Nakangurira abantu kuba bugufi bwa Yesu kuko ariho hari imigisha yose yo mu Bumana: agakiza, amahoro yuzuye, n’ubugingo bw’iteka. Iyo uri bugufi bwa Yesu, uba uri ku isoko y’ibyiza byose.”

Indirimbo Bugufi Bwawe ayifata nk’isengesho, kandi ayitezeho gufasha Abakristo gusengana nawe. Yasoje agira ati “Uzasengana nanjye muri yo, numva azaba agize icyifuzo cyiza cyo kongera guhishurirwa Yesu no kumuba bugufi.”

Yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira mu buryo bwose, kugira ngo ubutumwa bwe burusheho kugera kuri benshi, kandi umuziki wa gospel ukomeze kwaguka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *