Urutonde rw’abahanzi batanu bahize abandi muri uku kwezi kwa kane 2025
Nk’uko bisanzwe, buri kwezi nka Sion dukora urutonde rw’abahanzi baba barakoze cyane kurusha abandi. Uru rutonde rushingira ku bikorwa abahanzi baba barakoze, bigaragarira abantu.
Muri urwo rwego, twabateguriye urutonde rw’abahanzi batanu bahize abandi muri uku kwezi kwa kane.
1. Chryso Ndasingwa.
Muri uku kwezi kwa kane, uyu muhanzi yakoze igitaramo yise Easter Experience, cyabereye muri Intare Arena, akaba ari na cyo gitaramo cyahagararira ibyabaye muri uku kwezi.
Uyu muhanzi kandi yasohoye EP y’indirimbo esheshatu, aho indirimbo enye muri zo zasohotse muri uku kwezi kwa kane. Ibi bikorwa byose bimushyira ku mwanya wa mbere mu bahanzi batanu bakoze cyane muri uku kwezi.

2. Theo Bosebabireba
Uyu muhanzi ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu mateka y’umuziki wa Gospel mu Rwanda kuva kera, ndetse kugeza n’ubu aracyakomeje gukora cyane. Muri uku kwezi kwa kane, yitabiriye ibitaramo bikomeye byabereye mu gihugu cya Uganda.
Ku bijyanye n’ibihangano, uyu muhanzi yasohoye indirimbo ebyiri muri uku kwezi. Ibi bikorwa byose bimushyira ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde.

3. Papi Clever na Dorcas
Iri ni itsinda rigizwe n’umugabo n’umugore we, bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel. Bitabiriye igitaramo gikomeye cya Easter Experience, ndetse bakigiramo uruhare rukomeye. Iki gitaramo cyabereye muri Intare Arena ku wa 20 Mata 2025.
Kandi nanone, basohoye indirimbo eshatu ku rubuga rwabo rwa YouTube muri uku kwezi kwa kane. Ibi bikorwa byose bihurira hamwe bikabashyira ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde.

4. Bosco Nshuti
Bosco Nshuti ni umuhanzi umaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel, kuko no ku rutonde rwo mu kwezi gushize yari ku mwanya wa mbere mu bahanzi batanu bahize abandi muri Werurwe.
Muri uku kwezi kwa kane, uyu muhanzi yitabiriye ibitaramo bitatu; icya mbere cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, i Nyagatare, ku wa 19 Mata 2025, naho ikindi acyitabira ku wa 27 Mata 2025 ndetse n’igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena cyari cyateguwe na Grace room
Ku bijyanye n’indirimbo, yasohoye indirimbo nshya iri mu rurimi rw’Igiswahili yise Ndani ya Yesu Kristo. Ibi bikorwa byose bimushyira ku mwanya wa kane kuri uru rutonde.

5. Uwase Yvette
Uyu muhanzi usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bwo bwa mbere agaragaye kuri uru rutonde. Yatunguranye cyane, ndetse abagize uruhare mugutoranya aba bahanzi kuri uru rutonde bemeza ko yakoze indirimbo nziza cyane, ku buryo uburyo ikozemo bwatumye aza kuri uru rutonde.
Mu mpera z’uku kwezi kwa kane, yasohoye indirimbo nshya yitwa Kingura, yakiriwe neza na benshi kuko ari indirimbo isubiza ibyiringiro mu bantu. Ibi byose byamuhesheje kuza kuri uru rutonde rw’abahanzi bahize abandi muri uku kwezi.
