Nyuma yo kwamamara mu ndirimbo zihimbaza Imana, Safari Isaac ubu asigaye aririmba mu tubari no mu birori bitandukanye.
Safari Isaac yaririmbye indirimbo zakunzwe cyane zirimo Nzakagendana, Ineza Ye, Iyo Mama Dusenga Irakomeye, Imbere Yawe Mana Niho Mbonera Amahoro, Na Nyuma Ya Zero Irakora, Abana b’Imana ni Beza, Mana Ushimwe, Ubuzima bwo Muri Iyi Si, n’izindi.
Muri izo ndirimbo twavuze haruguru, ushobora gusanga harimo izo wigeze kuririmbaho muri Korali nka korasi, cyangwa se zikaba zarakugiriye akamaro mu bihe bitandukanye, ndetse zimwe muri zo zishobora kuba zikigufasha kugeza n’ubu.
Umuhanzi waziririmbye, Safari Isaac, kugeza ubu ntakibarizwa muri Gospel kuko ubu asigaye aririmba mu tubari dutandukanye, ibi bita ibisope, aho asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, cyane cyane izo hambere (Karahanyuze).
Mu mwaka wa 2014, Safari Isaac yari amaze imyaka irenga itanu asa n’uwavuye mu muziki. Muri uwo mwaka, byatangajwe ko yasubiranyemo indirimbo ye yitwa Mana Ushimwe na Thacien Titus, bombi basengeraga mu itorero rya ADEPR. Icyo gihe, Safari Isaac yabwiye ikinyamakuru Igihe ko agiye kongera kugaruka mu murimo w’ivugabutumwa.
Nyamara mu bihe byakurikiyeho uyu muhanzi yisanze yahinduye icyiciro cy’umuziki kuko yahise atangira kuririmba mu tubari, kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bisa naho yabihagaritse.
Ubwo aherutse kuganira n’umunyamakuru wa Sion, Safari Isaac yamutangarije ko kuri ubu umurimo akora ari ukuririmba mu tubari (ibisope), mu bukwe ndetse n’ibindi birori bitandukanye.
Ati “Nanone sinzi neza uko byagenze, ngo mbyisangemo gusa byaturutse ku bibazo nagize, bitari ngombwa kubishyira mu itangazamakuru kuko bifite aho bihuriye n’umuryango wanjye.”
Kugeza ubu, Safari Isaac asigaye aririmba cyane indirimbo zo hambere (Karahanyuze) mu birori bitandukanye no mu tubari, aho asubiramo ibihangano by’abandi bahanzi.
Indirimbo ya Safari Isaac yitwa Ineza ye