Iratwumva Gad umuramyi mwiza Yateguje Igitaramo yise “Praise and Worship Live Concert”
Umuramyi mushya mu njyana ya Gospel, Iratwumva Gad, usanzwe Ari umuririmbyi mu itorero ADEPR Kiyovu, yamaze gutangaza ko agiye gutangira urugendo rushya nk’umuhanzi, aho agiye no guhita akora igitaramo cye cya mbere yise Praise and Worship Live Concert, giteganyijwe kuba ku wa 4 Gicurasi 2025 muri Dove Hotel.
Mu kiganiro yagiranye na Sion, Iratwumva Gad yatangaje ko impano yo kuririmba yatangiye akiri muto, cyane ko yakuriye mu muryango w’abakristo aho se yari Pasiteri. Yagize ati:
“Urugendo rwanjye mu muziki si runini kandi sinaruto, kuko aho nifuza kugera sindahagera. Byatangiye nkiri muto ndirimba muri korali y’abana iwacu. Nakuriye mu muryango w’abakristo, Papa ari Pasiteri, rero kwisanga mu muziki wa Gospel byari ngombwa, cyane ko n’abo twasenganaga bambwiraga ko mfite impano.”
Yakomeje asobanura ko yagiye arushaho gukura mu muziki, aririmba mu ma korali yo ku mashuri n’iyo ku rusengero, kugeza ubwo yiyemeje gutangira urugendo nk’umuhanzi ku giti cye.
Iratwumva Gad avuga ko impamvu nyamukuru yamuteye kujya mu muziki ari uko ari umurimo w’Imana yumva umworoheye. Ati:
“Impamvu yatumye nza mu muziki ni uko ari cyo kintu nkora nkumva binyoroheye. Ikindi ni uko kuririmba ari ibintu ntazahagarika, kuko umuziki wa Gospel ni umurimo utazima.”
Uyu muramyi mushya avuga ko afata Chryso Ndasingwa nk’ikitegererezo. Ati: “Nkunda Chryso Ndasingwa kubera kwizera agira n’indirimbo ze zinyubaka.”
Iratwumva Gad yatangaje ko igitekerezo cyo gukora igitaramo yakigize kera, ariko ubushobozi bukaba buke. Ariko yaje gufata icyemezo nyuma yo gusenga no kumva Umwuka Wera amuhamagarira kubikora. Yagize ati:
“Byatangiye kera numva nifuza gukora igitaramo ariko nkabura uburyo. Ariko kwizera kwaraje, none dore concert igiye kuba. Iyi concert ni iyo kuramya no guhimbaza Imana kuko urukundo rwa Yesu rusumba byose.”
Yongeyeho ko ari bwo bwa mbere azasohora indirimbo ze bwite, dore ko yari asanzwe aririmba indirimbo z’abandi (cover), ariko iyi concert izaba ari n’umwanya wo kumvisha abantu indirimbo ze nshya imbonankubone .
Muri iki kiganiro na Sion, Yasoje asaba Abanyarwanda kumushyigikira no kwitabira igitaramo cye. Yagize ati:
“Ndasaba Abanyarwanda gukomeza kunshyigikira mu buryo bwose kugira ngo dukomeze kubaka ubwami bw’Imana. Mbararika kuzaboneka ku wa 04/05 muri Dove Hotel. Kwinjira ni ubuntu, imiryango izaba ifunguye saa munani z’amanywa.”