Chryso Ndasingwa yagaragaje uruhare rwa Patient Bizimana mu guteza imbere umuziki nyarwanda
Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Abahanzi batandukanye bagiye bagaragaza ko ari umwe mu babateye imbaraga zo kwinjira muri uyu muziki, bitewe n’uruhare rwe n’ubutumwa atambutsa.
Ku wa 17 Mata 2025, Patient Bizimana yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Agakiza, ikubiyemo amagambo yo gusingiza Imana, nk’uko bimenyerewe kuri we. Muri iyi ndirimbo, aririmba amagambo y’ishimwe avuga ati:
“Nzabwira abantu bose kugira neza kwawe, iyo ataba wowe nari kuba uwande? Wankuye kure cyane unzana mu rugo.”
Akomeza agira ati: “Mwami, ubuntu bwawe burampagije, agakiza kawe karampagije, buri munsi mbona ineza yawe.”
Yongeraho ati: “Sinkiri imbata y’icyaha, nakiriye ya mpano y’agakiza karampagije.”
Mu myaka 13 ishize, uyu muhanzi ni we watangije ibitaramo bya Pasika mu Rwanda yise Easter Celebration, mu rwego rwo gufasha abakristo kwizihiza izuka rya Yesu Kristo. Mu 2015, kimwe muri ibyo bitaramo cyabereye muri Selena Hotel ku wa 5 Mata, aho yari kumwe na Aime Uwimana, Diana Kamugisha, The Sisters na Simon Kabera.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mbere y’igitaramo cya Chryso Ndasingwa yise Easter Experience kizabera muri Intare Arena i Rusororo kuri Pasika, Chryso yashimangiye ko igitekerezo cye gishingiye ku rugero rwiza yakuye kuri Patient Bizimana. Yagize ati:
“Reka mbabwire, Patient Bizimana yabikoraga buri Pasika kandi nabonaga ari byiza pe! Byarafashaga. Nabonye bitagikorwa mbona ari igihombo gikomeye, ngira igitekerezo.”
Ni ubwa mbere Chryso Ndasingwa ateguye igitaramo cya Pasika, akaba yarahise anatumira abantu bose kuzifatanya nawe mu kuramya Imana, bazirikana igikorwa cyo gucungurwa kwabo. Azafatanya n’abahanzi barimo Papi Clever na Dorcas, Arsène Tuyi, ndetse na True Promise.