Reading: Nyabihu: Igitaramo cy’Ihumure kigamije gushishikariza abantu gukomera ku Mana

Nyabihu: Igitaramo cy’Ihumure kigamije gushishikariza abantu gukomera ku Mana

didace
By didace 2 Min Read

Nyabihu: Umuhanzi Jeanne Dufashwanayo ubarizwa mu itorero ry’Abadivantisite yateguye igitaramo

 

Umuhanzi Jeanne Dufashwanayo, ubarizwa mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, yateguye igitaramo kidasanzwe kizabera mu karere ka Nyabihu, ku rusengero rwa Kabatwa, ku itariki ya 26 Mata 2025.

 

Iki gitaramo cyahawe intego iboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Yohana 16:33, igira iti:

“Ibyo mbibabwiye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”

 

Mu kiganiro yagiranye na Sion.rw, Jeanne Dufashwanayo yasobanuye impamvu yahisemo gukorera iki gitaramo i Nyabihu. Yagize ati:

“Ni uko ari ho mbarizwa mu buzima bwa buri munsi ku bwo inshingano mpafite, ndetse akaba ari ho nteranira. Rero ni byiza kuri njye cyane ko ijya kurisha ihera ku rugo.”

 

Yakomeje avuga ko nyuma y’iki gitaramo ateganya gukomereza n’ahandi hatandukanye mu gihugu.

 

Jeanne avuga ko kimwe mu byo abazitabira igitaramo bakwiye kwitegura ari ukwakira ihumure, binyuze mu ndirimbo no mu Ijambo ry’Imana. Yagize ati:

“Icyo abantu bakwitega muri iki gitaramo ni ukuronka ihumure binyuze mu ndirimbo n’Ijambo ry’Imana.”

 

Ubusanzwe, Jeanne Dufashwanayo ukora umurimo wo kuvura abantu (umuganga), Yashyize hanze indirimbo yambere ku itariki ya 5 Nzeri 2021, asohora indirimbo ye ya mbere yise “Umpe Amahoro”.

 

Indirimbo aherutse gushyira hanze yitwa Hari Umunsi, yashyizwe ku rukuta rwe rwa YouTube ku wa 14 Gashyantare 2025, bivuze ko imaze amezi abiri isohotse.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *