Reading: Indirimbo yanjye ‘Yarakibirinduye’ yampaye imbaraga zo kugaruka mu muziki nyuma yo gucika intege

Indirimbo yanjye ‘Yarakibirinduye’ yampaye imbaraga zo kugaruka mu muziki nyuma yo gucika intege

didace
By didace 2 Min Read

Umuhanzi Emmy yasohoye indirimbo nshya “Umushumba” nyuma y’iyakunzwe cyane “Yarakibirinduye”

 

Indirimbo Yarakibirinduye ni imwe mu ndirimbo zavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel. Ku rubuga rwe rwa YouTube, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu 297,447, mu gihe uru rubuga rufite abarikurikira (subscribers) ibihumbi 11.

 

Nyuma y’iyi ndirimbo yakunzwe, umuhanzi Emmy yasohoye indi nshya yise Umushumba, imaze iminsi micye hanze.

 

Mu kiganiro Emmy yagiranye na Sion.rw, yagarutse ku busobanuro bw’indirimbo Yarakibirinduye, agira ati: “Nari naramaze gucika intege pe! Ariko iriya ndirimbo nayisohoye hari ibyo Imana imaze kunkemurira, bituma ndirimba ko Imana yabirinduye igitare.”

 

Yakomeje avuga ko yashimishijwe n’uburyo iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abantu benshi, ndetse ko byamwongereye imbaraga mu murimo we.

 

Ku bijyanye n’indirimbo ye nshya Umushumba, Emmy yavuze ko ari ubuhamya bwigendera. Ati: “Abantu benshi barahindutse, mbona kwizera umwana w’umuntu bigoye kuko hari abantu bakwizeza ibintu ntibabikore.”

 

Yavuze ko hari abantu yagiye yishingira mu bintu bitandukanye, bamwizeza kuzubahiriza amasezerano, ariko bikarangira bamwiciye amasezerano. Ati: “Urugero, nishingiye umuntu bamuha ikinyabiziga gihwanye na miliyoni eshanu (5,000,000 Frw), ariko birangira nta kintu ampfashije, ahubwo ampa 800,000 Frw gusa muri izo miliyoni eshanu, ariko byarangiye ari njyewe wishyuye. Muvandimwe, ibi iyo mbyibutse ndarira! Iyi ni inkuru mpamo.”

 

Uyu muhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR amaze gusohora indirimbo 10 ku rubuga rwe rwa YouTube, aho zose hamwe zimaze kurebwa n’abasaga 358,281. Indirimbo Yarakibirinduye ni yo imaze kurebwa inshuro nyinshi kurusha izindi, kuko yarebwe n’abantu 297,447.

 

Indirimbo Umushumba nshya ya Emmy ikozwe mu njyana ya Rumba, imenyerewe cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko Imana ari inyembaraga kandi itajya ihemuka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *