Reading: Imyitwarire ya Korali Shiloh i Nyarugenge, urujijo ku banya-Kigali

Imyitwarire ya Korali Shiloh i Nyarugenge, urujijo ku banya-Kigali

didace
By didace 4 Min Read

Ku wa 23 Werurwe 2025, wari umunsi wa nyuma w’igitaramo cyiswe Shalom Worship Experience cyaberaga kuri ADEPR Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.

 

Kuri uwo munsi, mu baririmbye bagafasha abantu kwegerana n’Imana, harimo Korali Shiloh, ibarizwa mu itorero rya ADEPR Muhoza mu karere ka Musanze. Iyi korali igizwe n’umubare munini w’urubyiruko.

Byari ubwa mbere iyi Korali itaramira kuri ADEPR Nyarugenge, uru rusengero rufatwa nk’icyicaro gikuru cya ADEPR mu Rwanda. Ni nacyo cyatumye benshi batangazwa n’uko yatumiwe, kuko Korali zo kuri ADEPR Muhoza si ibisanzwe gutumirwa I Nyarugenge zitumirwa gake cyane mu bitaramo bikomeye  kuri uru rusengero.

Korali Shiloh yatunguranye cyane ku bantu batari bayizi, by’umwihariko ku ndirimbo ya gatatu yaririmbye yitwa “Ntukazime”.

Nyuma y’igitaramo, bamwe mu bitabiriye baganiriye na Sion.rw maze bagaragaza amarangamutima batewe na Korali Shiloh.

Umukirisito witwa Tuyizere Jean Claude, wari waturutse mu karere ka Muhanga, yagize ati:

“Naje nje gushyigikira Korali Shalom kuko niyo narinzi cyane, ndetse na Bosco Nshuti. Ariko iyi Korali y’i Musanze sinari nyizi pe!”

Yakomeje avuga ko imyitwarire ya Korali Shiloh yamutunguranye cyane, ati:

“Sinarinzi ko mu Rwanda haba Korali ziririmba gutya! Iduhaye umukoro, natwe aho twavuye turongeramo imbaraga.” Aya magambo ye yagarutsweho n’abandi benshi bagaragaje ko nabo batunguwe n’imiririmbire y’iyi korali.

Bayisenge Christian, wavuze ko tuye mu karere ka Kicukiro, nawe yagize ati:

“Nonese niba hari amakorali nk’aya aririmba gutrya, kuki abategura ibitaramo batazizana, ahubwo bagatuzanira izisanzwe ngo ni uko zizwi?”

Yakomeje avuga ko Korali Shiloh yayimenye muri 2019, ariko iyo yabonye ubu itandukanye n’iyo yari azi icyo gihe.

Umwe mu banyamakuru witanditse izina yagize ati:

“Iyi Korali yari ikwiye guhabwa indirimbo ziruta izo yahawe kuko twari tugikeneye kuyumva. Ariko hagati aho ikwiye no kwagura imikoranire n’itangazamakuru, kuko ifite byinshi byo gutanga, ikeneye gufashwa kubigeza ku bantu benshi.”

Innocent Tuyisenge, umutoza wa Korali Shalom, yagize ati:

“Shiloh uko twari tuyiteze yarushijeho. Ni Korali nziza Imana ihagurukije muri iki gihe. Muby’ukuri iririmba neza, kandi birigaragaza urebye n’uburyo abantu bayishimiye. Ikintu nababwira ni uko bagomba gukomeza kuko Uwiteka ari kumwe nabo.”

Jean Luc Rukundo, umuyobozi wa Korali Shalom, we yagize ati:

“Shiloh nayiherukaga cyera, ubwo yateguraga igitaramo yatumiyemo Korali Upendo. Icyo gihe nari nabonye ko ari Korali iririmba neza. Gusa ubu nanjye ndi gushima Imana kubwayo. Baririmba neza, baratangaje!”

Yakomeje avuga ko ibyabaye byamurenze ati:

“Uko nari mbyiteze siko byagenze, ahubwo barushijeho! Ikindi cyanshimishije ni uko nabonye abantu benshi batari bazi Shiloh, ariko bahise bayishimira. Ni Korali Imana ihamagaye, kandi baracyari bato, bivuze ko bafite igihe cyo gukorera Imana, nayo ikazabakoresha byinshi.”

Mugisha Josue, umuyobozi wa Korali Shiloh, mu kiganiro yagiranye na Sion.rw, yashimiye Korali Shalom yabatumiye mu gitaramo, agaruka no ku byo bungukiye mu rugendo bakoreye i Nyarugenge.

Yagize ati:

“Urugendo twarukuyemo byinshi. Mu buryo bw’umwuka, twungutse kuko habonetse abantu bashya bakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza, kandi icyo nicyo kiba cyatujyanye.”

Yakomeje agira ati:

“Mu buryo busanzwe, twakuyemo icyo nakwita ‘exposure’ (ni nko kujya ahagaragara). Twagize amahirwe yo kuririmbira imbere y’abantu benshi, b’ingeri zitandukanye, babasha kubona ibyo Imana yaduhaye bitari bizwi na benshi. Ubu bikaba byatangiye kutwungura ama connections (imiyoboro).”

Yakomeje avuga ko bungutse abantu bashya b’umumaro, inshuti nshya, abaterankunga bashya, inzego z’itorero, abanyamakuru, n’abandi.

Mu bitabiriye igitaramo, babashije kuganirizwa abangana na 75%, bagaragaje ko batari bazi Korali Shiloh. Muri abo, benshi bagaragaje ko indirimbo “Yaruhutse Umusaraba” ari yo yabaye indirimbo y’umunsi, nubwo byabagoraga guhitamo imwe muzo iyi Korali yaririmbye.

Hari amakuru avuga ko Korali Shiloh ishobora kuzongera gutaramira mu mujyi wa Kigali vuba aha, nubwo aya makuru atarabonerwa gihamya.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *