Ese kwizihiza Umunsi w’Intwari ku Bakirisitu birakwiye

admin
By admin 4 Min Read

Umunsi w’Intwari mu Rwanda wizihizwa ku italiki ya 01 Gashyantare buri mwaka. Ni umunsi hazirikanwa abantu baba barakoze Ibikorwa bigaragaza ubutwari bwabo. Ese ubutwari buvuze iki ku bakirisito?

Muri iyi nkuru reka twifashyishe Bibiriya turebe icyo ivuga ku butwari.

Reka twifashishe bamwe mu bantu bagaragazwa na Bibiriya nk’intwari barimo: Dawidi, Gidiyoni, Esiteri na Paulo

Muri Bibiriya hagaragara inkuru ya Dawidi ubwo yari umwana muto yatinyutse guhangara Goliyati wari umunyembaraga ndetse yari ateye ubwoba bukabije.

Iyi nkuru iri Muri 1 Samweri 17  gusa ku murongo wa 40 niho havuga uko Dawidi yanesheje Goliyati, nyamara abandi bari baratinye kumuhangara.

Uwo murongo ugira uti” Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekura, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubita hasi yubamye.”

Mu Rwanda hari abantu bitanze ku rugamba bamera gutanga ubuzima kugirango babohore ubuzima bw’igihugu cyabo nkuko byagenze kuri Dawidi.

Gidiyoni nawe agaragara muri Bibiriya nk’umurwanyi ariko wagaragaraga nk’umunyantegenke. Urebye muri Abacamanza 6 na 7 hasobanura inkuru ya Gidiyoni no gutsinda kwa Israel igihe yarwanaga n’Abamediyani.

Hari umukobwa witwa Esiteri nawe ugaragara mu nkuru zo muri Bibiriya nawe wagerageje kwitanga kenshi kuburyo yagaragaraga nk’uwashyize ubuzima bwe mu kaga kugirango arengere ubuzima bw’ubwoko bwe. Iyi nkuru nayo igaragara mu gitabo cya Esiteri 4.

Reka Wenda dusoreze kuri Paulo kuko ingero zigaragaza ubutwari muri Bibiriya zo ni nyinshi Kandi zigaragaza ko Imana nayo ishyigikira ubutwari, Kandi uwiyemeje kugira ubutwari Imana imuba hafi nkuko byagenze kuri Gidiyoni na Dawidi ndetse n’abandi.

Paulo ni urugero rwiza rwo nkwemera ugahara ubuzima ariko ukarengera ku icyiza. Urugero 1 abakorinto 23 – 28 hagaragaza ko Paulo yemeye gukubitwa, gufungwa ndetse arenganywa mu buryo bwinshi ariko akomeza intego ye.

Hagira hati” Si abakozi ba Kristo bagabura ibye? (Noneho ndavuga nk’umusazi), ndabarusha. Mbarusha mu mihati, mbarusha gushyirwa mu mazu y’imbohe, mbarusha cyane gukubitwa birenze urugero: kenshi nari mu kaga k’urupfu”.

Ubutwari Imana irabushyigikira hashingiwe ku ingero za Bibiriya. Uyu munsi kuwa 01 Gashyantare 2025 u Rwanda rwizihije umunsi w’Intwari, umuhango wayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu ntwari zazirikanywe ni ibyiciro bitatu. Imanzi, Imena, Ingenzi.

Icyiciro cy’Imanzi

Iki cyiciro kigenewe Intwari zagaragaje ubutwari budasanzwe, bagatanga ubuzima bwabo cyangwa bakemera gutanga ikiguzi gikomeye kugera no gutanga ubuzima bwabo kugira ngo barengere abandi. rugero: Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema. Uyu mugabo Yatangije urugamba rwo kubohora igihugu, agera naho abura ubuzima yitangira igihugu

Muri iki cyiciro harimo Umusirikare Utazwi  uyu ahagarariye ingabo zose zaharaniye ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu, batanze ubuzima bwabo birengagije inyungu zabo bwite.

Icyiciro cy’Imena

Iki cyiciro kibarizwamo Intwari zagaragaje ibikorwa bidasanzwe by’ubutwari, ariko zitatanze ubuzima bwazo.

Urugero: Umwami Mutara III Rudahigwa uyu mwami Yagize uruhare mu guharanira ubwigenge bw’u Rwanda no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Harimo Kandi, Agathe Uwilingiyimana wabaye Minisitiri w’Intebe, arwanya akarengane n’amacakubiri, nyuma yaje kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyeshuri b’i Nyange.  Abemezwaho ubutwari ni abari mu cyigo cy’i Nyange mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997 mu ishuri ry’uwa gatandatu n’uwa gatanu igihe abacengezi bateraga icyo kigo ari abapfuye ari n’abatarapfuye iryo joro.

Abanyeshuri b’i Nyange baharaniye ku mugaragaro amahame y’ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza aho bamwe babizira babizi, bemera guhara ubuzima bwabo aho kwivangura, bakavuga ko bose ari Abanyarwanda.

Icyiciro cy’Ingenzi

Muri iki cyiciro nta muntu wari washyirwamo.

Ubuyobozi bwa CHENO buvuga ko bukora ubushakashatsi buri mwaka ku bandi bantu bashyirwa muri ibi byiciro by’intwari hakurikijwe ibikorwa by’ubutwari bakoze nyuma y’ubusesenguzi bw’Inzego nkuru z’Igihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *