Umuhanzi Vedaste yavuze ku ndirimbo ye yise Uzi Gukunda

admin
By admin 3 Min Read

Mu bihe bya COVID 19 indirimbo Uzi Gukunda ya Vedaste N Christian ni imwe mu zahererekanyijwe cyane, ndetse zigaragara kuri sitati z’abantu benshi kuri watsup. iyi ndirimbo yasohotse taliki 28 Gashyantare 2021.

Sion.rw ubwo twaganiraha na Vedaste N Christian, yatubwiye kuri iyi ndirimbo. Ati” Uzi gukunda, ni yo ndirimbo ya mbere nakoze nyuma yo kugaruka mu muziki nk’umuhanzi, kuko nari maze imyaka myinshi mbiretse nigiriye gukomereza umurimo muri korari. Rero iyi ndirimbo yabaye urufunguzo rw’umugisha, n’ikimenyetso simusiga cy’uko uyu murimo uri mu byo Imana yandemeye.”

Vedaste yatubwiye ukuntu yakoze iyi ndirimbo bimugoye cyane yagize

ati” Iyi ndirimbo yakozwe na Bruce. yayirekodingiye ubuntu pe! ndamushimira. nayikoraga mva i Murambi nkajya Kibagabaga n’amaguru, kugenda no kugaruka. Nabaga ndi burekodinge saa 18:00 nkava mu rugo saa 13:00,  nasozaga ku rekodinga saa 20:00 nkagera mu rugo saa 11:00.

Uyu muhanzi mu kiganiro twagiranye twamubajije ku cyerekezo cy’umuziki we nawe ati” Nzakomeza kuririmba ku ntambwe ingana n’ubushobozi bwanjye. Ndemera kuboneka, kandi nzi ko Imana nayo izakomeza kunkoresha uko ishaka.”

Yakomeje avuga ko, Nk’uko umuntu utekereza neza wese aba afite inzozi, nawe afite imishinga nk’abandi bose. Ati” Nzakomeza kuba mu mwanya Imana inshakamo nayo ntizabura kunkoresha nk’uko yagambiriye.”

Ku bijyanye no kuba yakorana indirimbo n’abandi bahanzi, yavuze ko iryo rembo ritarakinguka. Ati” Iryo rembo ntirirakinguka, ariko nditeguye aho byaturuka hose heza nabikora.”

Vedaste N Christian twahise tumubaza abahanzi batatu abona bahagarariye abandi mu Rwanda nawe ati” Umuhanzi wa mbere ni ufite ubuzima bw’ibanga busa n’ibyo aririmba.”

“Umuhanzi wa kabiri ni uwo impano ye ifite icyo imariye abamuri hafi, itorero n’igihugu. Umuhanzi wa gatatu ni ufite gahunda yo gukomeza kuba icyitegererezo cy’ibyiza mbere na nyuma yo gukabya inzozi ze.”

Amaze kuvuga atryo yagize ati” Ni abo bahagarariye u Rwanda, ni nabo babikwiye, kuri jye!”

Indirimbo Uzi Gukunda ya Vedaste imaze kurebwa n’abasaga Miliyoni 1, 516, 473.  Nyuma ya Uzi Gukunda Vedaste amaze gukora indirimbo 9. Iyo aherutse gushyira hanze ni iyitwa  Ni Urukundo

Yayisoboye mu mezi atatu ashize kuko yageze ku rukuta rwe rwa You tube taliki 6 Ukwakira 2024.  Iyi ndirimbo imara iminota 6 N’amasegonda45.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *