Muri bibiriya hari imirongo igaragaza ko gushyingiranwa bishyigikirwa n’Imana. Bijyanye n’umuco, nabwo uyu ni umuhango wubahwa cyane, by’umwihariko ukaba inzira yo kwagura Umuryango.
Ntagikwe, ni imvugo yasakaye mu rubyiruko igaragaza ko bitari ngombwa ko abantu bakora imihango y’ubukwe (Gushyingiranwa). Ubundi gushyingiranwa bikorwa mu buryo bubiri: hari ugushyingiranwa mu mategeko ndetse no murusengero.
Urubyiruko muri iyi minsi ngo ntibashaka gushyingiranwa kuko ngo bafite ikibazo cy’Amikoro. Ibi byatumye umunyamakuru bwana Ibarushimpuhwe Bihoyiki Kevin Christian, abibaza umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yari mu kiganiro n’Itangazamakuru.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ntakunga izashyirwaho yo gutera abagiye gushyingiranwa, icyakora avuga ko byarebwaho ababishinzwe bakabiha umurongo amafaranga yakwaga abagiye gushyingiranwa agakurwaho.
Ati” Ntago nibwirako noneho U Rwanda dukwiriye gushyiraho inkunga kubagiye gushakana ntago twabivamo rwose.” Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza ko hari Ibikorwa remezo byinshi ndetse na za Service n’andi mahirwe yagiye ashyirwaho kugirango abantu babone amikoro.
Icyakoze umukuru w’Igihugu yageze aho aravuga ati” Ahubwo ni ukubwira Amadini/Insengero, ni bajya kubasezeranya bajye babaca macye cyangwa babikorere Ubuntu.”
Bibiriya igaragaza ko Imana yishimira ubukwe ndetse ikanabushyigikira. Ingero:
Itangiriro 2:18, 21-24
Imana ubwayo yaremye umugore (Eva) kugira ngo abe umufasha w’umugabo (Adamu). Icyo gikorwa ni intangiriro y’ishyingiranwa, aho havugwa ko umugabo azasiga ababyeyi be, akabana n’umugore we bakaba “umubiri umwe.”
Matayo 19:4-6
Yesu yagarutse ku cyo Imana yavuze mu Itangiriro, ahamya ko icyo Imana yateranyije (abashakanye) nta muntu ukwiriye kugitandukanya. Ibi bigaragaza ko Imana ishyigikira ubukwe kandi ibuha agaciro gakomeye.
Imigani 18:22
Havuga ngo: “Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, kandi aba ahawe umugisha n’Uwiteka.” Ibi bigaragaza ko gushaka umugore cyangwa umugabo ari umugisha uturuka ku Mana.
Abefeso 5:22-33
Pawulo yerekana ko ubukwe hagati y’umugabo n’umugore bugaragaza ishusho y’urukundo rwa Kristo n’itorero. Ashishikariza abashakanye gukundana no kubahana nk’uko Kristo yakunze itorero.
Yohana 2:1-11
Yesu ubwe yigiriye mu bukwe i Kana maze ahakorera igitangaza cya mbere cyo guhindura amazi divayi. Ibi bigaragaza ko ubukwe bwari bufitanye isano n’ibyishimo kandi ko Imana ishishikazwa no kwitabira ibyishimo by’abashakanye.