Positive thinkers ni ihuriro ry’abantu bishyize hamwe bahagurukira kurwanya imitekerereze mibi hagamijwe kwimakaza Imitekerereze myiza. Ni ihuriro rimaze kugira abanyamuryango barenga 150.
Ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru umuyobozi mukuru Muganwa Assumpta yavuze ko imitekerereze mibi Ariyo ituma umuntu ikintu cyose abonye akibyazamo ikibi, akavuga ko bidakwiye ati” Nibyo umuntu wese agira icyiza n’ikibi muri we ariko birashoboka ko yaha imbaraga icyiza maze kigatsikamira ikibi.”
Avuga ko Aribyo bibashishikaje ” Kubona abantu Bose bafite ijanisha runini ry’icyiza kuruta gutekereza ku bibi.” Yatanze urugero ati ” erega imitekerereze mibi tuvuga ishobora gutuma usezera akazi ntayindi mpamvu! Gusa ngo kubera ko umukoresha yakubajije inshingano wowe ukumva ko yagusuzuguye, imitekerereze mibi yakuganza ugasezera.”
Yahise agaruka kurugomo ati”Iyo yose ni imitekerereze mibi ituma umuntu yifuriza mugenzi we ikibi.” Yakomeje avuga ko baje guhangana n’imitekerereze mibi binyuze mu kwigisha abantu babegereye.
Gusa nkuko byagiye bibazwa n’Abanyamakuru batandukanye kubijyanye n’ubushobozi bwo kwegera abantu, Umuyobozi yagaragaje ko ubushobozi bukiri buke akaba Ari imbogamizi ituma batagera kuri benshi ariko yerekana ko bagikomeje kwishakamo imbaraga mu gihe batarabona ubushobozi.
Ati” SI bibi kuko byibura hari abarenga 100 bamaze guhindura imitekerereze ndetse batandukanye no gutekereza ikibi!” Akomeza avuga ko igihe ubushobozi bwaboneka bizaborohera kugera kuri bose, bitryo intego yabo yo kurwanya imitekerereze mibi bakayigeraho.
Bimwe mubyo bagarutseho bakora, harimo guhangana n’Amakimbirane mu miryango, kwegera urubyiruko ndetse hagaragajwe n’uburyo buri kwezi kwa Mata, hajya habaho Ibikorwa byo kwegera abagizweho ingaruka na Genocide yakorewe abatutsi muri 1994. Kuri bo imitekerereze myiza nigera kuri Bose u Rwanda ruzaba Paradizo, ubukene n’ubunebwe bicike burundu
Positive Thinker, kucyumweru taliki 12 Mutarama 2025 bateguye umuhuro uzaganirirwamo ibyafasha abantu gutekereza mu buryo bwiza kuruta gushaka ikibi mubyo wabonye. Abantu Bose babyifuza bemerewe kuzahagera.
Igikorwa kizabera i Kigali Kacyiru ahazwi nko kuri Solace, kizatangira 3:00pm. Icyo gihe abafite Ibibazo bazahabwa umwanya n’abazabaganiriza bakabatega amatwi ndetse bakabaha inama. Byitezwe ko Dr Hon Frank HABINEZA Ari mu bazaganiriza abazitabira.