Ni itsinda rikomeye cyane ndetse zikunzwe cyane ku rwego bigoye kumenya ingano y’urwo bakunzwe. True promise yakoze indirimbo nyinshi ndetse zikundwa ku rwego rudasanzwe kugeza ubwo bigoye kubona indirimbo yabo itazwi cg ngo ibe yifashishwa n’andi makorari n’abandi baramyi hirya no hino ku isi.
Urukundo ku ndirimbo za True promise rwamaze kurenga u Rwanda, rukwira ku isi. Ndetse mu minsi micye ishize hacicikanye video umwana w’umuzungu Ari kuririmba indirimbo ya True promise yitwa Imana yacu, nubwo Atari ubwambere ibi biba.
Indirimbo basohoye nshya yitwa “NZAMUTEGEREZA.”ni indirimbo yahise ikundwa n’abayumvise kubera amagambo ayirimo. ” Uwiteka Imana muremyi w’isi n’ijuru yangiriye neza sinzi uko nabivuga, yankuye kure mu isayo y’ibyaha maze ampa ubugingo bw’iteka. Umucyo mwinshi wamurikiye ubugingo bwanjye, ankozeho mperako ndahinduka, nanjye nzibera mu mahema ye. Nzamutegereza Sinzarambirwa.”
Ayo ni amagambo agize igice cyambere cy’iyi ndirimbo. Inyikirizo yo igira iti” Ambwira ko ankunda buri munsi, nimwiza kuruta uko mbivuga, amenyera kure ibyo nibwira nzamutegereza Sinzarambirwa. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi mirongo itandatu ku rubuga rwa True promise rwitwa True Tunez mu gihe kingana n’umunsi umwe.
Kuri uru rubuga rwa True promise hariho Video zigera kuri 52, zose hamwe zikaba zimaze kurebwa n’abasaga Miliyoni 17 086 488, mu gihe abemeye kujya bakurikirana iri tsinda umunsi ku wundi Ari abarenga Ibihumbi 124. Mu mezi abiri ashize iri tsinda ryari ryasohoye indirimbo yitwa “Mesiya”.
Indirimbo ya True promise yakunzwe cyane ku rubuga rwabo rwa You tube ni “Umwami Ni mwiza pe” yayobowe na James na Daniella yasohotse taliki 7 Ugushyingo 2022, imaze kurebwa na Miliyoni 3.3 barenga.