Reading: Bosco Nshuti Yateguje ibitaramo nyuma yo gusohora indirimbo nshya

Bosco Nshuti Yateguje ibitaramo nyuma yo gusohora indirimbo nshya

admin
By admin 2 Min Read

“Nubwo nabanje ku mugomera ariko yarambabariye, yabikoze kugirango yerekanirwe muri njye. Ndatangaye mukiza njye uwari umunyabyaha warankijije! Mbega ubuntu butangaje! Yesu kirisito warankijije”

Ayo ni amagambo Ari mu ndirimbo nshya ya Bosco Nshuti yasohotse kuri uyu wa gatanu mu masaha ya mugitondo. Ni indirimbo isozwa baririmba bati” Mbega ubuntu butangaje Yesu kirisito warankijije.

Mu kiganiro Bosco Nshuti yagiranye na Sion.rw  yavuze ku nkomoko y’Indirimbo Ndatangaye. Ati” iyi ndirimbo ubutumwa burimo buboneka muri 1 timoteyo 1: 15-16. Nifashishije amagambo ahaboneka Aho nashakaga gushimangira ko Kristo yaje gukiza abanyabyaha, Muri abo ndimo kandi nawe urimo nubwo nabanje kumubabaza ariko ubu yarambabariye.” Nikiriza mvuga ngo ndatangaye mukiza njye uwari mubi warankijije.”

Bosco Nshuti yakomeje avuga ko “ntakindi cyazanye Yesu Kristo uretse kudukiza urupfu rw’iteka akaduha ubugingo buhoraho.” Ubwo twamubazaga ku bikorwa afite imbere, yavuze ko afite indirimbo nyinshi azasohora ndetse ko abantu bashobora kuzataramana nawe. Ati” mwitegure ndirimbo nyinshi kandi Imana nica inzira nzakora ibitaramo ahantu hatandukanye.”

Indirimbo Ndatangaye isohotse isanga izindi nyinshi zakunzwe zirimo iyo aheruka gushyira hanze mu mezi abiri ashize  akayita Alietupenda, ndetse nindi imaze amezi atatu yise Byose ni wowe. Bivuze ko Bosco Nshuti aje mu bahanzi bo mu Rwanda bakora indirimbo ziramya zigahimbaza babimburiye abandi gusohora indirimbo muri 2025.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *