Reading: Papy Claver na Gentil Misigaro babona bate umuziki mu Rwanda

Papy Claver na Gentil Misigaro babona bate umuziki mu Rwanda

admin
By admin 3 Min Read

Mu gushaka kumenya niba umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana watunga uwukora twaganiriye na bamwe mu bawukora ndetse bari mu bari kugaadongero kawo. Twaganiriye ku iterambere ry’Abahamzi na Korali.  Sion.rw yaganiriye na Papy Claver na Gentil Misigaro uherutse gutaramira mu Rwanda.

Papy Claver yemeza ko byashoboka ko yatezwa imbere n’ibyo akora. Yahereye kuri Joyous Celebration iherutse mu Rwanda, yerekana ko bishoboka ko Korali zo mu Rwanda ziyifatiyeho urugero zagera ku rwego rwiza.

Ati” Benshi nagiye mbona bavuga uburyo ngo abaririmbyi bo mu Rwanda bihebye kubera imiririmbire ya Joyous kubwanjye ni ugukabya cyane kuko iteka iyo ibintu ubikora nk’umwuga ubyitaho cyane! Ikindi Joyous uko yubatse kuyinjiramo ni ugukora ibizami ndetse harimo n’abantu benshi bayinyuzemo batari abo muri south africa, Bitandukanye natwe rero aho ama Korali yacu acyakira abantu kubera umuhamagaro gusa.”

Yakomeje avuga ku kuba gukora ibintu kinyamwuga bitanga umusaruro. Ati”Ibaze habonetse Korali mu Rwanda ikora Kinyamwuga igakoresha ibizami bya kinyamwuga (professional) hanyuma ikanahemba abaririmbyi bikaba akazi ka buri munsi! Utekereze ko hari nabantu bava za DRC, Tanzania, Burundi, Kenya, Uganda bakaza gusaba akazi muri iyo Korali! Rero Iramutse ibayeho nayo yajya ku rwego nkurwa Joyous, kubera ko bamara igihe kinini cyane barepeta bakamenya guhuza amajwi neza no gukora imyitozo ikomeye, Nkuko umukinnyi udakora imyitozo ikomeye atandukanye nukora cyane ni nako no mu miririmbire bimeze.”

Ibi Papy Claver yagarutseho ntago bitandukanye cyane nibyo Gentil Misigaro yavuze kuko nawe abona abahanzi bakwiye gukora kinyamwuga kugirango bibatunge kuko ngo Imana yabanje Kurema umubiri bitryo n’umubiri ugomba kwitabwaho hakaboneka ibiwutunga.

Ati” Ibihangano by’umuntu bigomba kumutunga kuko ni ijambo ry’Imana, Abarewi ni abatambyi! Igihe abisiraheli bahabwaga ubutaka Imana yabujije guha Abarewi kuko bo bagombaga gutungwa n’umurimo wo gutamba. Rero waba uri umuramyi cg uri Umushumba ugomba gutungwa nuwo murimo, nkanjye nibyo nkora Kandi birantunze. Imana iyo iguhamagaye Ica inzira ikaguha ibitunga umubiri Kandi ikabiguheramo amahoro n’umutuzo isi idatanga.”

Gentil ahuza na Papy Claver kuri iyi ngingo aho Bose babona ko mu Rwanda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wateye intambwe gusa nanone bakavuga ko hakenewe kongerwa imbaraga kugirango bigere ku rwego rushimishije. Aba ni abahanzi bakomeye kuko nkubu indirimbo ya Gentil Misigaro yitwa Biratungana imaze kurebwa n’abasaga Miliyoni 7.8 ndetse na Papy Claver na Dorcas indirimbo yabo AMENIWEKA HURU KWELI imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 43 zirenga. Bivuze ko bafite ibyo gusangiza abandi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *