Israel Mbonyi yongeye! Uyu ni muntu ki

admin
By admin 3 Min Read

Mu gitaramo gisanzwe kiba buri Mwaka yise Icyambu live Concert, Mbonyi yongeye gukora igitaramo cy’Amateka ndetse cyitabirwa na benshi barimo n’abakomeye mu myizerere ya gikirisito ndetse n’Abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye cyane hano mu Rwanda, barimo umuhanzi The Ben, binavugwa ko bakoranye indirimbo ariko zikaba zitarasohoka.

Mu bitabiriye igitaramo cya Mbonyi cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, harimo umuyobozi wa ADEPR mu Rwanda Rev NDAYIZEYE Isaie, wagaragaye Arikumwe na Apostle Mignone Alice KABERA, umuyobozi wa Women Foundation ministries akaba n’Umushumba mukuru w’Itorero Noble Church.

 

Mu bandi bitabiriye igitaramo cya Mbonyi harimo umuhanzi utegerejwe muri BK Arena kuri 29 Ukuboza 2024 mu gitaramo cya Joyous celebration live in Kigali, Gentil Misigaro, wagaragaye Ari kumwa n’umunyamakuru ukunzwe cyane Mutesi Scovia. Mbonyi Kandi mu gitaramo cye yasabye abacyitabiriye kuzitabira igitaramo cya Joyous celebration live in Kigali.

Nyuma y’igitaramo Israel Mbonyi yagize umwanya wo kuganira n’itangazamakuru, aho yagaragaje ko ibyo yavuzweho k’umbuga nkoranya mbaga atazi aho byakomotse. Ati” Uwo Si njye.”

Israel Mbonyi ni muntu ki 

Amazina ye ni Israel Mbonyicyambu, azwi nka Israel Mbonyi. Ni umunyarwanda wavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Avuka taliki ya 20 Gicurasi 1992.

Mboni ntago yigeze yiga umuziki nkuko bamwe bashobora kubitekereza Wenda barebye uko abikora neza, kuko yize ibijyanye na Farumasi (Pharmacy) mu gihugu cy’Ubuhindi. Atangira kuririmba indirimbo ziramya zigahimbaza Imana, yahereye ku ndirimbo zirimo: Yankuyeho urubanza, Number one niyitwa Kumigezi.

Igihe Israel Mbonyi yabaga mu karere ka Musanze, ni bwo yatangiye kwiga gucuranga abifashijwemo n’umwarimu we witwa Gad. 2013 niho Israel Mbonyi yatangiye kuririmba by’umwuga, nuko ku italiki ya 10 Werurwe 2014 asohora indirimbo ayita Number One. Ndetse 2014 ashyira hanze umuzingo (Album) yise Number One.

2017 Israel Mbonyi yongeye gushyira hanze Umuzingo yise Intashyo 2019 akora Album yise Mbwira. 2022 yashyize Ahagaragara umuzingo yise Icyambu. Album (Umuzingo) ya Mbonyi yari igizwe n’Indirimbo 8, Kandi zose zari zikunzwe cyane. Number One, Yankuyeho urubanza, Kumigezi, Nzi ibyo nibwora, Kumusaraba, Ndanyuzwe, Hari impamvu ndetse n’Agasambi.

Indirimbo za Israel Mbonyi zarebwe n’Abantu benshi kuri You tube ni Nina siri yarebwe na Miliyoni 69,381,042 Nitaamani 34,509,282. Kugeza ubu you tube ya Israel Mbonyi niyo  yonyine ibarizwa mu Rwanda ifite abayikurikira (Subscriber) benshi kurusha izindi zose zibarizwa mu Rwanda, kuko ifite abayikurikira basaga Miliyoni 1.58 barenga.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *