Reading: Indaya ibihumbi bitatu nizo ziri mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu

Indaya ibihumbi bitatu nizo ziri mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu

admin
By admin 2 Min Read

Mu karere ka Rubavu byemejwe ko mu mujyi wa Gisenyi habarirwa abakora umwuga wo kwicuruza ibihumbi bitatu, nkuko byemejwe n’umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu madame ISHIMWE Pacifique.

Nyuma y’igitaramo cyari cyateguwe na Korali Bethlehem ibarizwa muri ADEPR Gisenyi, mu ijambo uyu Muyobozi yagarutse ku bikorwa byaranze icyumweru cy’ivugabutumwa. Ubwo yashimiraga yibukije ko nkuko byari byatangijwe na Korali Bethlehem, bikwiye ko hakorwa n’ibindi bikorwa bigamije guhindura ubuzima bw’abantu mu mubiri no mu mwuka.

Yatsindagiye cyane ku kijyanye no kwegera abantu no kubasangisha ineza. Ati” igihe umwe murimwe atangiye kugaragaza imyitwarire idasanzwe (mibi) mukwiye kumwegera mukamenya icyabimuteye kuko hari ubwo aba akeneye kwegerwa.” Muri ibi bikorwa bibindura ubuzima niho madame ISHIMWE yagaragaje ukuntu hari ahantu henshi akwiye kuvuga ubutumwa arinabwo yahise agaragaza ko mu karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi honyine habarirwa abakora umwuga wo kwicuruza ibihumbi bitatu bazwi. Bivuze ko uyu mubare wakwiyongera kuko hari nabatazwi.

Madame ISHIMWE Pacifique yagize ati “Muri Rubavu mu mujyi harimo indaya ibihumbi bitatu (3000), zizwi. Izi zirazwi kuburyo nzabahamagara nti” munyitabe ku karere, bakaza.” Yakomeje avuga ko iyo aganiye na bamwe muri bo hari ubwo yumva nabo baremerewe. Ati” hari ubwo uganiriza umwe muribo ugasanga nawe afite ikibazo gikomeye kuko abana babo nabo usanga bakura bakora umwuga nkuwabo.”

Umuyobozi yasoje asaba ko hakomeza kubaho ubufatanye hagati y’akarere n’itorero kuburyo ubuzima bw’abatuye mu karere ka Rubavu buzahinduka bwiza dore ko ariyo ntero. Yashimiye Korali Bethlehem Yateguye Ibikorwa by’unganira leta, ndetse abizeza ubufatanye.

Akarere ka Rubavu karyamye ku buso bungana na kilometero kare 388.4 ikagira abaturage basaga 546,683. Ni Akarere gahana imbibi n’akarere ka Nyabihu, Rutsiro, Musanze na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ni Akarere gafite imirenge 13 irimo Nyundo, Bugeshi, Gisenyi….

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *