Reading: Ibyamamare mu iyobokamana mu Rwanda byavuze kuri Alicia na Germaine

Ibyamamare mu iyobokamana mu Rwanda byavuze kuri Alicia na Germaine

admin
By admin 3 Min Read

Kuwa gatatu 17h nibwo indirimbo Wamugabo ya Alicia na Germaine yagiye hanze. Isohoka ihasanga izindi ndirimbo ebyiri bashyize hanze, yo iba iya gatatu bamaze gushira hanze. Urebye ukuntu izi ndirimbo zirebwa n’abantu benshi bihita bigutungura ukibaza ibanga bakoresha. Sion.rw iganira na Papa Innocent Umubyeyi wa Alicia na Germaine Ari nawe ureberera inyungu zabo yavuze ngo “Imana ibirimo.” Niryo jambo ry’ibanze bagendana.

Nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse hari abahanzi n’abanyamakuru baganiye na Sion.rw bayigaragariza imbamutima zabo kuri Alicia na Germaine. Kwikubitiro Umubyeyi Liliane Kabaganza umuhanzikazi w’umuhanga, wamenyekanye no muri Rehoboth ministries kubera indirimbo nyinshi yayoboyemo  zirimo yesu kumusaraba, izina riryoshye N’izindi yagize ati” Aba  bana rwose reka mbabwire nti Courage cyane lmana ibakomereze amaboko kandi ibageze kunzozi zabo.”  Liliane Kabaganza indirimbo y’amashusho aherutse gushyira hanze ni  iyitwa Turagukumbuye, imaze amezi atatu

David Kega. David Kega ni umusore umaze kubaka izina rikomeye nyuma yo gusohora indirimbo yakunzwe cyane yitwa SINAKUREKURA. Hano aba agira ati”namenye ko uri se w’imigisha Imana yimura ibihe erega sinakurekura” uyu yamaze igihe Ari umuyobozi w’indirimbo muri Korali ikunzwe yitwa El Shadai. Iyi yakunzwe cyane mu ndirimbo yitwa Cikamo. Kuri Alicia na Germaine yagize ati “Aba bana ndabazi cyane mubitege rwose! Imana yaduhaye izindi mpano kandi zigaragaza akazoza keza.” Yavuze ko imbere gato impano yabo izamurika cyane kurenza uko biri.

Froduard Obededomu. Uyu mugabo uri mu bakunzwe cyane mu Itangazamakuru ryandika ku iyobokamana (Gospel) akaba n’umunyamakuru kw’Isibo, nawe yagize icyo avuga. Ati” Bano bana bafite amajwi meza baririmba neza banandika neza ikindi banagaragara neza.” Yakomeje agaragaza ko afite impunjyenjye akurikije uko ngo we aganira n’abandi banyamakuru. Ati” dufite impunjyenjye ko ejo nibamara kwegera imbere bazaba nka babandi ntavuze aho kwimika ivugabutumwa bakishyira hejuru, hakabaho no kwiremereza.” Yasoje abifuriza gukomeza kwaguka.

Hari n’abandi benshi bafite amazina azwi cyane mu Rwanda ariko ngo batashatse kwivuga amazina, bavuze ko bishimira intambwe ya Alicia na Germaine kuko ngo bigaragara ko bakora indirimbo nziza abenshi bahuriza ku myandikire dore ko indirimbo z’abo baziyandikira. Bemeza ko kuba biyandikira indirimbo Kandi zigasohoka zanditse neza, bitanga icyizere ko ibintu byabo bizaramba ni badacika intege. Umwe mubo twaganiriye yacishijemo ati” ni hehe wabonye abantu binjira mu muziki baturuka mu ntara indirimbo yabo yambere ikangira views ibihumbi magana ane? Ahubwo n’iyakabiri mumezi atatu ikabisubira ikagira ibihumbi magana ane, Kandi ntawundi muntu ukomeye ubiri inyuma.” Asoza avuga ko Ari ikinenyetso cy’uko barikumwe n’Imana.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *