Reading: Abarasta bagiye kwitabaza RIB! Akarere kanze ko bamagana Gitwaza

Abarasta bagiye kwitabaza RIB! Akarere kanze ko bamagana Gitwaza

admin
By admin 3 Min Read

Nyuma y’urwandiko abarasita bandikiye Akarere ka Rubavu basaba kwigaragambya bakamagana ibyabavuzweho, Akarere ka Rubavu kanze icyifuzo cyabo nkuko umuyobozi w’abarasita mu karere ka Rubavu yabyemereye Sion.rw. Ras Steven GAKIGA yagize ati ” Twabandikiye tubasaba kutwemerera tugakora urugendo rw’amahoro twamagana ibyatuvuzweho ariko baduhakaniye! Ikibazo ntibaduhakaniye mu nyandiko  ahubwo baduhamagaye kuri terefone batubwira ko bidashoboka.” Aha Ras Steven GAKIGA yaganishaga kukuba umuntu yasaba yanditse, agasubizwa atandikiwe.

Mu kiganiro twagiranye Ras GAKIGA yasobanuye ko Rastafarian Ari abakozi b’Imana Atari aba satani nkuko Gitwaza yabivuze ndetse akaba ariyo mpamvu bashatse gukora urugendo rw’amahoro rumwamagana, ndetse bakaboneraho gusobanurira abaturage imikorere ya Rastafarian. Ati”Nubusanzwe dusanzwe dukora Ibikorwa by’amahoro hano I Rubavu kuburyo tutatekerezaga ko batwangira.”  Yakomeje avuga ko Akarere kababwiye ko kwigaragambya bitemewe bitryo ko batabemerera kwigaragambya.

Ku musozo w’ikiganiro Sion.rw yagiranye na Ras Steven GAKIGA, Ras GAKIGA yasobanuye intego ya Rastafarian muri Aya magambo ” Icyo Rastafarian iharanira ni Ukuri, Amahoro n’urukundo. Ati ” rero ubwo inzira yambere twanyuzemo yanze turitabaza indi nzira! Akarere katubwiyeko dushobora kujya mu nkiko.” Avuga ko abarasta bo mu Rwanda bagiye kwicara bakareba indi nzira bacamo kuko ngo abarasta bo mu Rwanda aribo bafite inshingano zo kugarura icyizere n’ishusho nziza y’abarasta ku isi, nyuma y’uko yangijwe na Dr Apostle Paul GITWAZA.

Yahise asaba abanyamakuru kubafasha kumenyekanisha ko Ibikorwa bya Rastafarian Atari ibibi ahubwo ko Ari ukuri urukundo namahoro. Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubivugaho tuvugisha umuyobozi w’akarere Mayor Prosper Murindwa nawe ati” Ibyiza mubavugishe bababwire.” Nyuma yo kuvuga ibyo yahise akupa.

Amategeko avuga iki ku ngingo y’imyigaragambyo? Ese koko imyigaragambyo ntiyemewe nkuko Akarere ka Rubavu Kabivuga?

Ubundi mu Rwanda, imyigaragambyo irabujijwe iyo idakurikije amategeko yashyiriweho uburyo bwo kuyitegura no kuyikora. Imyigaragambyo iba yemewe iyo ikurikije amategeko, igamije gushaka uburenganzira ku bintu runaka cyangwa gutanga ibitekerezo mu buryo butabangamira abandi baturage cyangwa umutekano rusange.

Mu mategeko agenga imyigaragambyo harimo ko, Abategura imyigaragambyo bagomba gutanga inyandiko yanditse ibimenyesha inzego z’ubuyobozi z’aho bashaka kuyikorera, akenshi bireba Polisi y’Igihugu cyangwa umuyobozi w’akarere. Inyandiko iba igomba gutangwa nibura iminsi irindwi mbere y’igihe imyigaragambyo izabera. Ikindi Imyigaragambyo iba igomba gukorwa mu buryo budahungabanya umutekano, umutuzo, cyangwa ibidukikije. Inzego z’umutekano cyangwa ubuyobozi bushobora kwanga imyigaragambyo iyo bigaragara ko ishobora guteza umutekano muke cyangwa izindi ngaruka mbi ku baturage.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 38 riteganya ko abantu bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko hagomba kubahirizwa amategeko n’icyubahiro cy’abandi. Ibi bivuze ko iyo imyigaragambyo ikozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abayitabiriye bashobora guhanwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *