Izina Musinga rimaze kwamamara cyane mu gukora amashusho y’indirimbo. Akenshi indirimbo ziri gusohoka cyane muri iyi minsi uzasanga zanditseho ngo Dir Musinga.
Musinga ni umugabo wubatse akaba afite imyaka 30 ndetse aritegura kuzuza 31 kuwa5 taliki 20 Ukuboza 2024. Musinga ni umwana w’umuhererezi mubana batatu barimo umuhanzi ukunzwe cyane witwa Papy Claver uririmbana n’umugorewe Dorcas. Musinga niwe ukurikira Papy Claver.
Yavukiye mu bitaro bya CHUK I Kigali gusa iwabo bari batuye mu karere ka Rusizi nkuko Dir Musinga yabitangarije Sion.rw. Ati” Navukiye I Kigali mu bitaro bya CHUK ariko murugo twari dutuye I Rusizi.”
Icyiciro rusange cy’Amashuri yisumbuye yayize mu karere ka Kamonyi, nyuma ayisumbuye ayasoreza mu karere ka Ruhango, aho yigaga ishami rya (Electronics and Telecommunication) nyuma ahita akomereza mu kwiga ibijyanye n’amashusho muri IBTC mu mwaka wa 2018.
Ati” natangiye nkorera mukuru wanjye (Papy Claver) nkanafotora ubukwe gusa kuberako nakoreraga mukuru wanjye imiziko byarangiye nisanze mu muziki. Musinga, yakomeje avuga ko mu mwaduko wa COVID-19 aribwo we yatangiye kubona ibikorwa bye byaguka ku kigero cyo hejuru cyane biturutse kuri mukuru wanjye Papy Claver, kuberako nari namukoreye bituma abantu babona ko nakoze ibintu byiza bitryo batangira kubona ko mpfite ubwo bushobozi.”
Yakomeje avuga ko ikintu cyamufashije Ari guhora yiga agahora yifuza kumenya ibyisumbuye ndetse noguhora yifuza kugira umwihariko, yemeza ko byose biri mu byamufashije. Ati “ikindi kimpfasha mpfite abantu dukorana bagera ku icumi kuburyo amashusho dukoze tuyakora neza Kandi mu gihe gito.” Kubijyanye n’ubushobozi bwo kwiga ibijyanye n’amashusho yagize ati” Pastor Aimable niwe waduhaye Scholarship yo kujya kubyiga turi abana babiri.” Yahise avuga ko kwiga bitari bihagije ngo Abe uwo ariwe uyumunsi ko ahubwo yongeyeho no kujya abikurikirana kuri YouTube.
Dusoza Dir Musinga yemeje amakuru avuga ko ashobora kuba Ari mu bafite ibikoresho byiza. Ati” yego nibyo kuko ibikoresho byiza biri mu bituma abantu bakugana kuko ibyiza bitanga amashusho meza afite Ireme.” Yahise anakomoza ku mugorewe. ati” buriya mpfite Umugore mwiza sinabona ijambo rimwe ryo kubivugaho! Ni umu designer mwiza angenera ibyo nambara Kandi byiza, niyo mpamvu mutazigera mumbona nambaye nabi.” Musinga yasoje ikiganiro yemeza ko umugore we Ari umukozi cyane kuko azi kwita ku rugo.
Musinga nta kosa agira muri Videography….