Mu makuru yiriwe avugwa, havuzwemo n’inkuru Y’umwana w’umukobwa witwa Umutoni Christelle, akaba umwana w’impfura wa Dr Apostle Fidele Masengo, ukunzwe cyane kubw’inyigisho nziza ziganisha abantu ku gakiza.
Ni inkuru yavugaga ko uyu muryango uri mu byishimo by’umwana wabo waruri mubabonye icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, aho ayikuye muri Kaminuza ya Grand Canyon University (GCA) iherereye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubwo yaganiraga na Sion.rw Umushumba mukuru w’Itorero CityLight Foursquare Gospel Church mu Rwanda Bishop Prof Dr Fidele Masengo, yagaragaje ibyishimo yatewe n’umwana we akaba n’umwana wavutse mbere mu bana be (Impfura). Umushumba yagize ati “Nk‘umubyeyi, ibyishimo ni byinshi. Ndashima Imana. Ndashima umwana wize neza akarangiza.”
Uyu mukobwa usanzwe azwiho kubwiriza ubutumwa bwiza neza ndetse akabikundirwa na benshi, y’ishimanye n’umuryango we aho Bose bari bagiye kwifatanya nawe muri Leta Zunze ubumwe za America.