Umuhanzi Murwanashyaka Faustin wamamaye mu ndirimbo nka URI UWERA, KIRAJOMBA n’izindi Yateguye Igitaramo yise Baho gisanzwe kiba buri Mwaka.
Murwanashyaka usigaye atuye mu gihugu cya Uganda muri uyu mwaka igitaramo yagihaye insanganyamatsiko igira iti”Kuramya Imana mu bikorwa”. Iyi ni insanganyamatsiko mu gitaramo asanzwe akora yise BAHO. Aganira na Sion Murwanashyaka yavuze ko muri iki gitaramo hakusanyirizwamo inkunga yo gufasha abatishoboye.
Ati”iki gitaramo nacyise Baho ariko intego yuyu mwaka ni kuramya Imana mu bikorwa”. Yahise avuga ko iki gitaramo muri uyu mwaka kizasiga hafashijwe abasaga 297 barimo impfubyi 204, abapfakazi 72 ndetse n’ababana n’ubumuga 21.
Ku bijyanye n’inkomoko y’igitekerezo cyo gukora ibitaramo bigamije gufasha, yagize ati ” Nkiri mu Rwanda nateguraga ibitaramo nkabona abantu benshi barishimye bakabyina, twabasaba amafaranga ngo bagure Sede bakayatanga nkayifashisha n’umuryango wanjye. Nyuma nza kwibaza nti ese kuba ndirimba indirimbo nibyo zifasha abantu, arikose ni imirimo nakwirata imbere y’Imana?”
Murwanashyaka yakomeje agaragaza ko kuririmba bidahagije ahubwo hakwiye gushakwa imirimo myiza izaherekeza abantu ku munsi w’urubanza. Ati” nararirimbye abantu barafashwa bararira cyane ku ndirimbo yanjye yitwa uri uwera, rero nasanze ngomba no gushaka imirimo Niko gushaka uko ntangiza uburyo bwo kuramya Imana mu bikorwa. Nibwo natangije icyo nise Baho, ikaba iba buri mwaka mu kwezi kwa 12 (Ugushyingo).
Uyu muhanzi yibukije abantu ko bareka guta umwanya mu bidafite umumaro bakayoboka inzira y’ibyiza. Ati” abantu bata umwanya mu bidafite umumaro mu matorero yabo! Ngaho ngo muhagarike kanaka n’ibindi, ariko ngirango mbibutse, hariho uburyo bwinshi umuntu yakoreramo Imana.
Kubijyanye no kuba adaheruka gusohora indirimbo, yavuze ko hari byinshi yari ahugiyemo gusa ateguza ko mu kwezi kwa mbere azasohora indirimbo yitwa HUMURA. Murwanashyaka yaherukaga gusohora indirimbo ye yitwa JUGUNYA yayisohoye mu mezi 10 ashize. Uyu muhanzi asoza ikiganiro yagiranye na Sion.rw yashimye abamufasha kugirango iki gikorwa ngaruka mwaka kibeho ndetse by’umwihariko ashimira umugore we, aboneraho no gusuhuza inshuti n’abavandimwe n’abamukunda muri rusange