Apostle Paul GITWAZA usanzwe Ari Umushumba mukuru w’Itorero Zion ku isi Yaciye iteka ko nt’amukobwa cyangwa Umudame ugomba kujya ku ruhimbi ngo abwirize cg ngo aririmbe yambaye ipantaro. Mu iguhe ryinshi, ibi yabivuze ubwo yabwirizaga iteraniro mu gihugu cya Australia ku munsi wa kabiri ahitwa Brisbane.
Ubwo yabwirizaga muri iri torero Umushumba Dr Apostle GITWAZA Paul, yabanje kuganiriza abakirisito k’ubintu bibi biba mwitorero ndetse n’inkomoko yabyo. Nyuma yahise avugana ifuhe ryinshi agaragaza ko itorero rigomba kubakirwa kuri Bibiliya no ku indangagaciro z’ababyeyi.
Ati” itorero rigomba kubakirwa kuri Bibiliya no ku indangagaciro z’ababyeyi, Ntamwana w’umuhungu watoboye amatwi keretse abazungu!” Aha yahise akomeza avuga ko bidakwiriye kubona umusore kuruhimbi yambaye ikoboyi yacitse (Deshire). Aha yahise ahinduka yuzura ifuhe ryinshi ati” Kandi namwe abapasiteri murabibona mukabyihorera! Ntihakagire umudamu cg umukobwa guhagarara hano ku ruhimbi yambaye ipantaro! Noo Ntibibaho! Mujye mwubaha aha hantu”.
Yahise avuga ko mu itorero abereye Umushumba bidashobora kubaho. Ati” noo ibi muri Zion ntibishoboka”. Mbere y’uko Apostle GITWAZA agera kuri ibi yari yabanje kugaruka ku intandaro yo kubona Ibibazo biri muri Africa, anavuga ko bishingiye ku muteguro w’abazungu, ndetse agaruka ku kuba barakoze inzira izatuma abana bakura batarerwa n’ababyeyi bombi kugera ubwo abagabo bazateshwa agaciro bitryo abana benshi bakarerwa n’abadamu bitryo umudamu akazatsindira urukundo rwa bose kugera ubwo n’abagabo bazifiza kwibera abadamu bikaza bikagera ku butinganyi.
Ibi byose Umushumba mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center yabigarutseho mu iteraniro ku munsi wa kabiri ahitwa Brisbane mu gihugu cya Australia.