Papy Claver na Dorcas rikaba itsinda rikomeye ndetse n’ibuye fatizo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko mu Rwanda, ni bamwe mu bakunzwe cyane hirya no hino ku isi.
Ubwo Papy Claver yaganiraga n’umunyamakuru wa Sion, kubijyanye n’umuziki wabo no kuba iri tsinda risigaye rikora indirimbo nyinshi mu rurimi rw’igiswahili, Papy Claver yemeje ko byakozwe mu rwego rwo gukomeza kwagura ivugabutumwa kugirango n’abatumva ikinyarwanda babashe kugerwaho n’ubutumwa.
Ati” Biri mu ntego twari twariyemeje kugirango ubutumwa bukomeze bwamamare, tugize amahirwe indirimbo zirakundwa”. Yakomeje avuga no ku rugendo we n’umudamu we Dorcas bafite rwo gusoza umwaka mu gihugu cya Kenya. Ati” Ntago tuzaba tugiye mu bitaramo ahubwo ni itorero ryadutumiye ngo tuzasozanye umwaka”. Papy Claver na Dorcas baritegura kuzagera muri Kenya muri uku kwezi kwa 12 muri uyu mwaka wa 2024.
Iki kiganiro twagiranye na Papy Claver cyabanye nyuma y’uko yari amaze gushyira hanze indirimbo yitwa AMENIWEKA HURU KWELI ikozwe mu buryo bugezweho bwa Live recording. Iyi ndirimbo nubundi bari basanzwe ariko bahisemo kongera kuyikora dore ko iyari Isanzwe yari imaze umwaka urenga ikaba yari imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 41,513,649 ndetse na lyrics yayo yarebwe n’abarenga Miliyoni 2,228,248 mu gihe cy’umwaka bivuze ko wirengagije iyi yagiyeho uyumunsi iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abasaga Miliyoni 43,741,897.
Ni ibintu bidasanzwe ku indirimbo imwe mu Rwanda kurebwa n’abantu bangana gutryo, gusa mu kiganiro twagiranye na Papy Claver, yemeje ko indirimbo z’abo zikunzwe cyane muri Kenya kurusha ahandi hose. Yagize ati ” indirimbo zacu kugeza kuri ubu zikunzwe cyane muri Kenya kurusha ahandi hose”.
Iyi ndirimbo nshya ya Papy Claver na Dorcas yasohotse byitezwe ko irahita izamura umubare wabayirebye, uraza usanga ziriya Miliyoni 43,741,897. Ubusanzwe Umuyoboro banyuzaho ibihangano byabo witwa PaPi Claver & Dorcas Official, ukaba umaze gukurikirwa (Subscribe) n’abantu barenga ibihumbi 822k, video ziriho zo zigera kuri 538 naho abamaze kureba indirimbo ze Bose hamwe ni Miliyoni 212, 981,146, ariko iyi mibare ishobora guhinduka cyane kuko abantu bo nti bahagarara gukomeza gukurikirana ibihangano bihari.