Ubundi usibye ko abantu benshi Bazi izina World vision ariko usanga hari abatayisobanukiwe. Ubundi World Vision ni umuryango mpuzamahanga w’agikiristu utegamiye kuri leta, uyu muryango washinzwe n’umupasitori w’umunyamerika witwa Robert Pierce mu mwaka wa 1950, hagamijwe gufasha abana kubona ubufasha no guteza imbere imibereho myiza y’abatuye isi.
Umuryango wa World Vision ukora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abana, imiryango yabo, n’ibice batuyemo. Urugero: World Vision igaragara kenshi mu bikorwa byo gufasha abana kwiga, ndetse bagahabwa ibikoresho by’amashuri ndetse Would Vision ikibuka no gufasha abarimu.
Uyu muryango ntago ibarizwa mu bikorwa by’uburezi gusa kuko no mu buzima bagira uruhare mu Kurwanya indwara zidakira, n’izikira zirimo malariya n’izindi ndetse bakanagira uruhare mu Kurwanya n’imirire mibi, bituma ihinduka umufatanya bikorwa mwiza wa Leta dore ko kurwanya imirire mibi biri mu byo Leta yahagurukiye. World Vision yakoze Ibikorwa byinshi birimo gukwirakwiza amazi meza no gukangurira abantu kugira isuku.
Kugeza ubu iri mu miryango yagize uruhare rugaragarira buri wese mu kurinda abana ihohoterwa no kurwanya byimazeyo icuruzwa ry’abana, gukura abana mu buzima bwo mu muhanda no kubafasha kongera kugira icyizere cy’ubuzima. World Vision ikora umurimo utoroshye wo gutanga ibiribwa ku batabifite cyane mu bihe by’ibiza ndetse ishyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kwihaza mu biribwa.
World Vision yagiye igaragara mu bikorwa byo gutabara mu gihe cy’ibiza, ndetse igira uruhare mu gukangurira abaturage guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Ubundi uyu muryango ujya gushingwa washinzwe hashingiwe ku gufasha abana n’abaturage bugarijwe n’inzara, intambara, n’ubukene, Gukora ibikorwa bihindura ubuzima bw’abantu bahuye n’ibibazo mu buryo burambye, gukorera mu mucyo, gukunda abantu, no gukorera Imana binyuze mu gufasha abatishoboye.
World Vision ikorera mu bihugu birenga 100, harimo n’uRwanda, aho itanga ubufasha mu ngeri zitandukanye harimo uburezi, ubuvuzi, ubuzima no guhindura imibereho y’abaturage mu buryo burambye.
Raporo igaruka ku bikorwa bya World Vision mu mwaka wa 2023 yagaragaje ko World Vision yatanze amazi meza ku baturage barenga Miliyoni kuva mu mwaka wa 2018 kugeza 2023, aho iyi raporo igaragaza ko kugirango ibi bigerweho habaye ubufatanye ndetse n’inkunga ya Guverinoma yu Rwanda.
Iyi raporo Kandi igaragaza ko muri 2023, abantu barenga 270.000 mu Rwanda babonye amazi binyuze mu nkunga ya World Vision, mu gihe Abantu barenga 678.500 bahawe ubufasha binyuze mubikorwa bitandukanye byo kubafasha kugira ibyo bakora kuburyo byabafasha kwinjiza amafaranga. Ibi bigaragaza uruhare rwa World Vision mu rugendo rw’iterambere mu baturage bo mu Rwanda.