Ubusesenguzi: Ese iyo umuntu apfuye roho ye ijya hehe?

admin
By admin 3 Min Read

Ibibazo bijyanye n’ubuzima nyuma y’urupfu ni bimwe mu bibazo by’ingenzi byibazwa mu myemerere y’abantu, filozofiya, n’ubushakashatsi ku buzima, bitanga Ibisubizo kuri iki kibazo hashingiwe ku myizerere, ukwemera, cyangwa inyigisho z’ubumenyi bw’abantu ku giti cyabo.

Mu myizerere y’amadini, hari amadini menshi yemera ko nyuma y’urupfu hari ubundi buzima, cyane ko Bibiliya ivuga ko nyuma y’urupfu abantu bazazuka kandi bakabaho iteka mu buzima bwo mu ijuru cyangwa umuriro bitewe n’imirimo yabo bakoreye ku isi. Ushatse kubisoma wabisanga mu gitabo cya Bibiliya muri Yohana 11:25-26,  na Matayo 25:46).

Wenda aho ni kuri Bibiliya ariko buriya usomye no muri Korowani, ivuga ko nyuma y’urupfu hari “Akhirah” ugenekereje mu kinyarwanda ni (ubuzima bwo hanyuma), aho abantu bazacirwa urubanza bagahabwa ibihembo cyangwa ibihano, hashingiwe ku mirimo bakoze.

Hari idini ry’abahindu rikunze kuboneka muri Aziya, abayoboke baryo bo Bizerako umuntu yongera kuvuka, mucyo bo bita (reincarnation) akavuka mu bundi buryo hashingiwe ku mirimo yakoze, aribyo bo bita (karma).

Abayoboke b’idini rya Buda bo Bemerako roho ihora yongera kuvuka ikabaho ubuzira herezo, ariko intego nyamukuru ni ukugera k’ubyo bo bita “Nirvana”, ibi ni aho umuntu iyo apfuye biba birangiye atongera kubaho mu yindi mibereho. Nubwo Wenda amadini yose atigisha bimwe ariko ahuriye kukuba iyo umuntu apfuye bitaba birangiriye aho.

ESE FILOZOFI YO IBIVUGAHO IKI?

Abafilozofi nka Plato na Sokrate bemezaga ko roho idapfa kandi ikomeza kubaho nyuma yo kuva mu mubiri. Gusa, Abandi bafilozofe b’iki gihe, nka Nietzsche, bo usanga batemeranya n’ibi, bavuga ko ubuzima bushobora kuba bugarukira ku gupfa nta kindi kibaho nyuma yo gupfa.

Siyansi y’anone, ntiyemeza ko nyuma y’urupfu hari ubundi buzima mu buryo bugaragara, gusa ariko igaragaza  ko hari ubushakashatsi bwakozwe ku bantu benshi bavuze ko igihe babaga bari hafi yo gupfa mucyo bise (near-death experiences, NDEs):

Hari Abantu bamwe bavuga ko mu gihe babaga bageze ku murongo wanyuma w’urupfu, babonaga urumuri cyangwa ahantu hameze neza cyane bemeza ko bwaba ubuturo bw’amahoro. Nubwo ibi abantu babyibazaho, abahanga muri siyansi bavuga ko bishobora kuba ari ibiba mu bwonko bw’umuntu bitewe n’uburwayi cyangwa imihindagurikire y’imisemburo mu gihe umuntu yegera igihe cyo gupfa.

Hari Ingero nyinshi z’ababashije gutanga ubuhamya nyuma yo kurokoka urupfu muri byabindi abahanga bise Near death Experience (NDEs): Harimo abantu bavuga ko babonye urumuri rwinshi, ababonye abo bakunda bapfuye mbere, ndetse n’abavugaga ko bumvaga amahoro adasanzwe. Ibi birimo ingero zagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’abaganga barimo uwitwa Dr. Raymond Moody akaba umunyamerika wavutse muri 1944.

NI IKI IMYIZERERE GAKONDO IBIVUGAHO?

Imyizerere mu muco gakondo w’abanyarwanda, Hariho abemera ko roho z’abapfuye (imyuka) zishobora gusura abariho cyangwa kugira uruhare mu buzima bwabo, nk’uko bigaragara mu mihango n’iminsi mikuru y’Abakurambere.

Ubushakashatsi mu bijyanye n’ibyo abantu babona mu gihe cyo gupfa NDE bukomeje gukorwa, ariko ibisubizo biracyari mu rwego rw’ibitekerezo. Gusa hashingiwe ku myemerere amadini menshi yemeza ko hari ubuzima nyuma y’urupfu

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *