Kuri ubu imyiteguro yo kumurika umuzingo w’indirimbo 4 numuvugo umwe irarimbanije nkuko tubikesha umuhanzikazi Kuradusenge Angelique. ni umubyeyi akaba n’umuhanzikazi w’indirimbo z’ihimbaza Imana n’imivugo iyisingiza. Ni umukirisito w’itorero rya ADEPR Kabwende Paruwase ya Rushubi mu Rurembo rwa Muhoza ahazwi nka Kinigi mu Akarere ka Musanze, ubusanzwe Angel akorera umurimo w’Imana muri Korari Abarombyi.
Uyu muhanzikazi Kuradusenge Angelique uri kuzamuka muruhando rw’abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana Ari gutegura igitaramo gikomeye kuko yiyemeje kuzasusurutsa abatuye mumizi y’ibirunga hariya mu Kinigi
Umuhanzikazi Angel ubwo yaganiraga na Sion yagarutse kubikorwa afite ndetse n’urugendo rwe rwa muzika. ati” natangiye kuririmba mfite imyaka 5 kuko nabaga muri Korari y’abana bishuri ryo kucyumweru muri ADEPR ahitwa i Mashenyi ubu ni Mukarere ka Ngororero”
Akomeza avuga ko iyimpano yo kuririmba ayikomora kumubyeyi we umubyara (Mama) dore ko Ari umuririmbyi akaba numwanditsi. ati “indirimbo yambere nayanditse mpfite imyaka 11 nyishyikiriza mama nawe atumira abaturanyi ndayibaririmbira babwira ko mfite impano yo kuririmba”
Kugeza ubu Angel afite igitaramo cyo kumurika umuzingo windirimbo yise NSHIME uriho indirimbo 4 numuvugo umwe. Iki gitaramo kizabera ku rusengero rwa ADEPR Kabwende kuwa 15 Ukuboza 2024 guhera saa 13h00
Abahanzi barimo Jado Sinza ukunzwe na benshi mu Rwanda bakabamo Wellars na Mukazayire nabo bigaruriye imitima y’abenshi n’amakorari atandukanye Bose bazataramira abazitabira iki gitaramo
Indirimbo Angel azamurika ni Ndamushima ,Twaracunguwe nurukundo zifite amashusho. Angel ashishikariza abakunzi bumusaraba
kuzaza mu gitaramo bagasangira ibyiza Imana izaba Yateguye ibinyujije mubakozi b’Imana.
Yanditswe na Rugamba Erneste