Alicia na Germaine ni itsinda rigizwe n’abakobwa babiri (2) rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Aba bakobwa bombi bavukana baba mu karere ka Rubavu
Mumezi atatu ashize nibwo iri tsinda ryari ryashyize hanze indirimbo yitwa RUGABA ndetse ikundwa n’abatari bake kuko kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 377, 491 muri ayo mezi atatu, binabashyira kumwanya wambere mubahanzi bashya muri uyumwaka bakoze indirimbo zigakurikirwa n’abantu benshi kuko n’indirimbo yari yayibanjirije bise URUFATIRO ikaba n’indirimbo yabo yambere, nayo yarebwe n’abasaga ibihumbi 396, 179 mugihe kingana namezi 7
Amakuru mashya ahari n’uko muri uku kwezi itsinda rya Alicia na Germaine bitegura gushyira hanze indirimbo nshya bise “WAMUGABO” bemeza ko izakora umurimo kubantu benshi bafite ibibaremereye, kuko iyi ndirimbo igaragaza ububasha bw’Imana, nimbaraga zayo. Ni indirimbo ifite amashusho meza nkuko bisanzwe bimenyerewe kuri aba bakobwa, iyindirimbo ikoze munjyana ya Zuke ikunzwe n’abatari bake ndetse ikabamo imbyino zihariye.
Alicia na Germaine bateguje indirimbo nshya bise “WAMUGABO”
WAMUGABO Tuyiterezanyije amatsiko menshi.