Korali Bethlehem ibarizwa muri ADEPR Gisenyi Yateguye Igitaramo cyitwa Bethlehem Evangelical Week, kigiye kuba ku nshuro ya cyenda. Muri iki gitaramo ngaruka mwaka gikorwa mu gihe kingana n’icyumweru, hakorerwamo Ibikorwa bitandukanye byibanda kugufasha abatishoboye gusangira n’abarwayi mubitaro, gutangira ubwisungane mukwivuza abatishoboye, gusura igororero n’ibindi, muri uyumwaka ibi bikorwa hiyongereyeho igikorwa cyo kubakira umukirisito inzu yo kubamo.
Muri iki gitaramo hatumiwemo amakorali akomeye Kandi akunzwe cyane arimo Korali Iriba ibarizwa I huye, Korali Rehoboth, Korali Impuhwe, Korali Alliance, Korali Umubwiriza na Korali Hermon yamenyekanye ku ndirimbo “Amatunda” ndetse n’izindi. Iki ni igitaramo gifite ubusobanuro bukomeye mu buzima bw’itorero muri iki gitaramo Kandi hatumiwemo abavugabutumwa batandukanye harimo n’umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Rev NDAYIZEYE Isaie.
Korali Bethlehem yatangiye 1964 ishyira 1965 maze itangira Ari abaririmbyi bane (4) nuko 1966 Bahabwa izina (Bethlehem) kuva icyo gihe kugera ubu Korali Bethlehem imaze kugira abaririmbyi 200. Muri abo baririmbyi 120 baba I Rubavu naho 80 basigaye baba hirya no hino gusa nkuko byemezwa n’umuyobozi w’ungirije wa Korali Bethlehem bwana NIZEYIMANA Alfred iyo Korali ifite urugendo cg ibindi bikorwa abaririmbyi Bose Baraza bakuzura 200. Kugeza ubu HAKIZIMANA Frederick niwe uyoboye Korali Bethlehem.
Iki gitaramo kizatangira guhera ku italiki ya 16 gisozwe ku italiki ya 22 Ukuboza 2024.
Bwana NIZEYIMANA Alfred yagize ati “muri Ibyo bikorwa byose tuzakorera muri icyo gitaramo haziyongeramo na Yubile y’imyaka 60 Bethlehem tumaze dukora umurimo“. Igitaramo kizabera kuri ADEPR GISENYI.